Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Intsinzwi ya Rishi Sunak ishobora gushyira iherezo ku kohereza abimukira mu Rwanda

Friday 5 July 2024
    Yasomwe na


Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki ya Kane Nyakanga 2024 nibwo hari hitezwe ifirimbi ya nyuma isobanura niba Guverinoma nshya y’Ubwongereza igiye gukomeza kuyoborwa na Rish Sunak akabona guhagurutsa indege itwaye abimukira n’abashaka ubuhungiro mu bwongereza bagezeyo mu buryo butemewe n’amategeko.

Ubwongereza n’u Rwanda bamaze igihe bashyize umukono ku masezerano agena ko abinjira mu buryo butemewe n’amategeko muri icyo gihugu gikize ku mugabane w’Uburayi bazajya babanza kujyanwa mu Rwanda aho bazajya basuzumirwa ubusabe bwabo, uwemerewe agasubizwayo, utemerewe akaba afite amahirwe yo kwigumira mu Rwanda akitabwaho mu myaka itanu cyangwa agakomereza inzira ahandi yifuza.

Aya ni amasezerano yavugishije benshi, bamwe bavuga ko u Rwanda ruyafitemo inyungu abandi bakanenga Ubwongereza ko bwihunza inshingano bukazishyira ku Rwanda kandi rutaburusha ubukungu bwo kwita kuri izo mpunzi n’abimukira.

Aya kasezerano kandi yatumye abaminisitiri batari bake b’Ubwongereza begura nyuma yuko badashoboye kuyasobanurira inteko ngo iyatore, kugeza kuri Rishi Sunak wahanganye nayo akagera ku ifirimbi ya nyuma ariko akaba nawe asimbuwe mu nshingano nta ndege nimwe ihagurukanye umwimukira numwe.

Mu mezi ashize, Minisitiri w’Intebe Rishi Sunak ubwo yari amaze kubona ko gahunda y’Ubwongereza n’u Rwanda nta yindi gishegesha iaigayemo ndetse n’Umwami w’Ubwongereza Charles III yasinye, yatangaje ko indege ya mbere izahaguruka nakomeza kuyobora inteko.

Aha Rishi Sunak yayeganyaga ko nayishyingikiriza ishyaka rye rizakomeza kugira ubwiganze mu nteko ariko kuri uyu wa Kane ryaje kugwa munsi y’urugo ritsindwa n’ishyaka ry’Umurimo ’Labour Party, ku majwi 410 ku 190.

Iyo ntsinzi y’ishyaka rya Labour Party yasize Rishi Sunak atsinzwe na Keir Stamer.

Uyu Stamer kuva na mbere yavugaga ko naramuka ishyaka rye ritsinze amatora atazemerera iyi gahunda y’abimukira gukomeza ahubwo azashyira imbere gukumira ku mipaka y’Ubwongereza, ku nkombe z’amazi abashaka. ubuhungiro bacako hazwi nka ’english channel’.

Aya masezerano ashobora kuburizwamo yatangijwe muri Mata 2022, aho guverinoma yari iyobowe n’Aba-Conservateurs yavugaga ko kuva tariki ya Mbere Mutarama 2022 umuntu uzongera kwinjira mu Bwongereza bitemewe n’amategeko azajya yoherezwa mu Rwanda kugira ngo ajye gusabirayo ubuhungiro.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru