Thursday . 5 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 5 March » Iran yatangije ibitero byo ku butaka ku Ba Kurde bo muri Iraq – read more
  • 5 March » Rura yatangaje ibiciro bishya by’ibikomoka kuri Peteroli – read more
  • 5 March » Inama y’abaminisitiri yemeje ifungurwa ry’abarenga 1800 – read more
  • 4 March » Santa Kinyera wari wungirije muri Ambasade ya Uganda mu Rwanda yapfuye – read more
  • 4 March » Nyagatare: Barasaba ko igishanga cy’umuceri gitunganywa – read more

Inyamaswa itaramenyekana imaze kwica Inyana 35 z’abororera hafi ya Gishwati

Thursday 3 February 2022
    Yasomwe na

Aborozi bo mu karere ka Nyabihugu, ahazwi nko mu Bigogwe kucruhande rw’ishyamba rya Gishwati bamaze iminsi batakambira Leta ko hari inyamanswa bataramenya iyo ari yo ibarira inyana z’imitavu, bakifuza ko bacungirwa umutekano kuko ikibazo kimaze iminsi kandi kimaze kubarira inyana 35 kuva umwaka ushize, 2021.

Iki kibazo cyatangiye kugaragazwa mu mpera z’umwaka ushize, ubwo aborozi batabaza inzego zitandukanye bifuza ko icyo kibazo gishakirwa umuti urambye iyo nyamaswa itaratangira kwadukira n’abaturage.

Ni nyuma kandi yaho umusore, umaze kuba Kimenyabose Ngabo Karegeya, kubera ikigo kigamije guteza imbere ubukerarugendo n’ubworozi bwo Bigogwe, mu Karere ka Nyabihu mu Ntara y’Iburengerazuba atabarije Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) n’izindi nzego zirimo Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), Minisitiri Gatabazi yahise atanga umurongo ku kibazo cyagaragajwe.

Ubutumwa bugufi Ngabo yashyize ku mbugankoranyambaga mu gitondo cyo ku wa Gatatu tariki 02 Gashyantare 2022 yagaragaje ko hari inyamaswa yadutse yica inka, akagaragaza ko ikizere bagiteze ku nzego z’ubuyobozi.

Yagize ati: “Kujya mbyukira kuri ubu butumwa nanjye bimaze kuntera ubwoba. RDB, Claire Akamanzi na Niyonkuru Zéphanie turabinginze mudufashe kuko ni mwe dutezeho icyizere cyo gufata iyi nyamaswa.

Uko mutinda kudutabara niko inka zishira. Iyi na yo cyayiriye ijoro ryakeye”.

Ubutumwa bwashyizwe ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter bwandikiwe umwe mu banyamakuru bo mu Rwanda bugaragaza ubwo yari yandikiwe n’umuturage wavugaga ko “Iyi nyamaswa imaze inyana zo mu Gishwati kandi abatunzi n’abashumba bananiwe kuyifata. Ntibanayibona. Imaze kurya inyana zirenga 35.”

Minisitiri Gatabazi yagaragaje ko hakwiye gufatwa ingamba zirambye mu gukemura ikibazo k’inyamaswa irimo kwica inka.

Yagize ati: “Karegeya na bagenzi bawe barimo Tegeri Gad nizere ko Guverineri Habitegeko François yabagezeho hamwe n’itsinda (Polisi na RDB).

Mufate ingamba zikomeye, zirambye kandi icyo gikoko ntabwo cyaturusha imbaraga nibiba ngombwa kiraswe, nibitarangira natwe turaza tubafashe”.

Asaba abororera mu nzuri z’ahagaragaye inka zishwe n’inyamaswa gushyira inka mu bwishingizi, mu gihe bizwi ko yunganiri aborozi.

Mututsi Era yagaragaje ko ubwishingizi ari kimwe ariko ngo kuvana iriya nyamaswa mu matungo ni ikindi, agasaba ko iyo nyamaswa yajyanwa mu zindi nyamaswa.

RDB ibinyujije ku mbugankoranyambaga, yatangaje ko iki kibazo kirimo gukurikiranwa.

Yagize ati “Iki kibazo turi gufatanya n’inzego z’ibanze ndetse n’iz’umutekano kugikemura.

Turi kwifashisha inzira zinyuranye harimo n’ikoranabuhanga kugira ngo iriya nyamaswa tuyimenye”.

RDB ishishikariza aborozi kubakira imitavu ibiraro no gukomeza gukaza amarondo kuko ngo iriya nyamaswa bigaragara ko yibasira imitavu iri hanze yonyine.

Yizeza ko kuri uyu wa Kane izahura n’aborozi, Akarere, n’inzego z’umutekano bityo ngo barebe izindi ngamba nshya.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru