Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Inyeshyamba za Tigray zemeye gushyira intwaro mu maboko ya leta

Friday 2 December 2022
    Yasomwe na

Yanditswe na NIMUGIRE Fidelia

Abarwanyi bo mu mutwe wa TPLF mu ntara ya Tigray muri Ethiopia bemeye gushyikiriza intwaro zabo nini leta, nyuma y’ibiganiro abayobozi bawo bagiranye n’abayobozi bakuru mu ngabo za leta.

Ni igikorwa biyemeje gukora kuri uyu wa Gatandatu, tariki 3 Ukuboza 2022, bazashyikiriza imbunda zabo nini leta ya Ethiopia.

Mu itangazo ry’Ambasaderi wa Ethipia muri Kenya, Bacha Debele yavuze ko izi ntwaro barazishyikiriza leta nyuma y’uko batazitangiye igihe nk’uko byari byemeranyijwe kuwa 17 Ugushyingo uyu mwaka.

Yagize ati “Kubijyanye no gutanga intwaro ziremereye, TPLF bagombaga kuzitanga kuwa 17 Ugushyingo ariko ntibyakozwe, ariko ubu byemeranyijwe ko bazitanga kuwa 3 Ukuboza.”

Ambasaderi Bacha Debele yashimangiye ko abayobozi b’ingabo bahura buri munsi mu rwego rwo kunoza igikorwa cyo kwambura intwaro aba barwanyi ba TPLF bamaze igihe bahanganye na leta ya Ethiopia, mu ntara ya Tigray.

Ibi bijyana nuko mu bice bitandukanye abarwanyi ba TPLF bamaze gushyirwa ahantu hamwe ndetse bakemera gutanga intwaro zabo, ibintu bishyira iherezo ku ntambara yari imaze imyaka ibiri, aho yangije byinshi igatwara n’ubuzima bw’abatari bake.

Guverinoma ya Ethiopia ikaba yarasinyanye amasezerano y’amahoro n’uyu mutwe wa TPLF, ni amasezerano yasinyiwe muri Afurika y’Epfo mu kwezi gushize mu rwego rwo gushyira iherezo ku ntambara yari imaze igihe muri iyi ntara ya Tigray.

Amasezerano ya leta ya Ethiopia Na TPLF yo kurambika hasi intwaro kuri aba barwanyi yemerejwe muri Kenya, ku buhuza bw’Umuryango wunze ubumwe bw’Afurika (AU), aho banemeranyije ko abarwanyi bakomoka muri Eritrea bagomba nabo kwamburwa intwaro bagakurwa ku rugamba.

Intambara ya Tigray imaze amezi arenga 18, mu Ukwakira uyu mwaka nibwo imirwano yongeye kubura nyuma y’agahenge kari kamaze amezi atanu, ni intambara yatumye abantu ibihumbi bava mu byabo, inzara iranuma, ndetse abandi bahatakariza ubuzima.

Iyi ntambara yatumye Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Abiy Ahmed yambara nawe akajya ku rugamba, dore ko ariwe washoje urugamba yizeza kurandura TPLF mu gihe cya vuba ariko birananirana.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru