Wednesday . 22 July 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 July » Lioner Messi yageze ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cya 2026 – read more
  • 14 July » France na Espagne ziracakirana mu mukino wa 1/2 cy’Igikombe cy’Isi 2026: Mbappé na Yamal bahanganiye itike yerekeza ku mukino wa nyuma – read more
  • 13 July » Lamine Yamal yujuje imyaka 19: Umwana w’igitangaza ukomeje kwandika amateka muri ruhago y’Isi – read more
  • 13 July » BK Pro League Awards 2026: Abakinnyi babaye intyoza bashimiwe ku mugaragaro – read more
  • 9 July » Morocco irashaka kwihimura kuri France mu mukino w’ishiraniro wa 1/4 cy’Igikombe cy’Isi 2026 – read more

Inzira yihuse yafasha urubyiruko kurwanya ubushomeri

Monday 19 September 2022
    Yasomwe na

Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro (Rwanda TVET Board ), Umukunzi Paul asaba urubyiruko kwiga ibikenewe ku isoko ry’umurimo ahanini bijyanye n’ikoranabunga kugira ngo bajye batanga akazi aho kugasaba.

Yabitangaje ubwo iki kigo cyari mu bukangurambaga bugamije gukomeza gushishikariza urubyiruko rurangije amashuri y’icyiciro rusange (o’ level ) kugana amasomo y’ikoranabunga ashingiye kuri Tekinoloji (TVET ).

Yagize ati: "Mu byukuri turashaka ko urubyiruko rwacu ruhora rwiteguye guhanga akazi ku buryo mu bihe biri imbere ubushomeri buzacika mu Gihugu cyacu, niyo mpamvu tubashishikariza gukunda aya masomo y’imyuga n’ubumenyingiro ya Tekinoloji."

Ku ruhande rw’urubyiruko, Kwizera Eric yagize ati: "Akenshi usanga urubyiruko bagenzi banjye bataramenya ko aya mashuri ya TVET kuyiga ari ukwiteganyiriza, kandi uwize imyuga ntashoma, ahora yihangira umurimo ahubwo benshi barayatinya, kuko usanga aho aya mashuri ari ahenda."

Undi witwa Umulisa Theogenie nawe yagize ati: " Abakobwa dukunda kwitinya ariko natwe turashoboye, ndasaba urubyiruko kureka imyumvire ya kera aho ngo nta mukobwa wajyaga ku gikwa ngo yubake inzu, ariko ubu byose dusigaye tubikora, ntacyo basaza bacu bakora cyatunanira. Tugomba kwiga imyuga."

Kugeza ubu ubwitabire mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro buri ku kigero cya 31%, mu gihe umuyobozi avuga ko hari intumbero ko mu mwaka wa 2024 bazaba bageze kuri 60%, arinako urubyiruko rukomeza gushishikarizwa kugana aya mashuri ya TVET.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru