Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

#Kwibuka 24: Iterambere ry’igihugu mbere na mbere riterwa n’abakiyoboye kandi bagikunda-Hon.Mukabalisa

Saturday 12 May 2018
    Yasomwe na

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda Umutwe w’Abadepite, Mukabalisa Donatille, avuga ko iterambere ry’igihugu mbere na mbere riterwa n’abakiyoboye bagikunda kandi baharanira inyungu z’abo bayobora kurusha uko baharanira izabo bwite.

Ibi Hon.Mukabalisa yabitangaje ku wa Gatanu tariki ya 11 Gicurasi 2018, ubwo abagize Inteko Ishinga Amategeko n’Abakozi bibukaga ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.

Agira ati “Iyo igihugu kiyobowe n’abagikunda, abanyapolitiki beza bahihibikanira guteza imbere bashyira imbere inyungu rusange bagaharanira inyungu rusange z’abagituye, ntakabuza gitera imbere”.

Arakomeza ashimira umukuru w’igihugu anasaba Abanyarwanda bose muri rusange kongera intambwe bagezemo mu iterambere.

Ati “Twese nk’Abanyarwanda n’ababahagarariye dukomeze kwihuta mu ntambwe tumaze gutera mu iterambere kubera ubuyobozi bwiza, tunashima utubereye ku isonga Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame”

Hon.Mukabalisa mu izina rya bagenzi be, ashimira ingabo zahagaritse jenoside yakorerwaga Abatutsi, yasize abasaga miliyoni bishwe.

Ati “ Inteko Ishinga Amategeko irashimira byimazeyo Ingabo zahoze ari iza FPR/Inkotanyi zari zirangajwe imbere na Nyakubahwa Paul Kagame, zagize ubutwari budasanzwe zihara ubuzima bwazo zihagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi”.

Avuga ko kwibuka abishwe urw’agashinyaguro, ari umwanya wo kwamagana bidasubirwaho abagifite gahunda yo gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Hon.Mukabalisa avuga ko Inteko Ishinga Amategeko nk’urwego ruhagarariye Abanyarwanda kandi rufite mu nshingano zarwo kurwanya Jenoside n’ingengabitekerezo yayo, bari mu rugamba biyemeje rwo gukumira no kurwanya Jenoside, ihakana n’ipfobya byayo babinyujije mu bikorwa binyuranye by’Ihuriro ry’Abayigize rikumira Jenoside, ipfobya n’ihakana rya Jenoside yakorewe Abatutsi, ati “tugomba kurushaho kurushyiramo imbaraga”.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru