Ndayambaje Jean claude
Isiganwa ngarukamwaka rya Tour du Rwanda 2022 byemejwe ko rigomba kuba mu kwezi kwa Gashyantare umwaka utaha.
Ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku magare ku Isi "UCI" ryamaze kwemeza ko Tour du Rwanda ya 2022 igomba kuba hagati ya taliki ya 20 na 27 Gashyantare 2022, ntagihindutse nkuko byatangajwe.
Ishyirahamwe ry’Umukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda ryatangaje ko UCI yemeye ko isiganwa rya Tour du Rwanda 2022 rizitabirwa n’ibihugu bitandukanye.
Ni irushanwa rimaze kumenyerwa mu Rwanda cyane ko rizenguruka igihugu cyose ndetse rikaba rimaze kugira abafana batari bake.
Tour du Rwanda iheruka uyu mwaka yegukanywe na Cristián Rodríguez Martin ukinira Direct Energie akaba akomoka muri Espagne.
Muri Gicurasi tariki ya 2 -9 nibwo iri rushanwa riheruka ryabaye nyuma yuko ryagiye risubikwa bitewe n’icyorezo cya Covid-19 cyane ko ryagombaga kuba mbere yaho muri Gashyantare ndetse rikaba ryarabaye nta mufana bitewe no gukaza ingamba zo kwirinda gukwirakwiza virusi ya corona hagati mu bantu.
Kuva mu 2009 nibwo Tour du Rwanda yabaye mpuzahanga bitewe n’urwego imaze kugeraho, icyo gihe yatwawe na Adil Jelloul , isiganwa riheruka rikaba ryari ryitabiriwe n’abakinnyi 6 bakomeye kuko aba basore bose bigeze kwitabira isiganwa rya Tour de France rifatwa nka Nimero ya Mbere ku Isi yose.
Abakinnyi bari bitabiriye Tour du Rwanda iheruka ni Rolland Pierre , Quentin Pacher, Cyril Gautier na Jonathan Hivert (ba B&B Hotels) ndetse na Oscar Miguel Sevilla Rivera wa Team Medellín, Alexandre Geniez na Alexis Vuillormoz bakinira Total Direct Energie.
Ikindi abantu bamenya nuko iri siganwa rigiye kuba ku nshuro ya 4 riri ku rwego rwa kabiri n’igice kimwe( 2,1) kandi rigiye kuba ku nshuro ya mbere kuva u Rwanda rwemerewe kwakira Shampiyona y’Isi y’Amagare izaba muri 2025 nkuko byamaze kwemezwa na UCI.
Irushanwa ry’amagare Tour du Rwanda kuva ryazamuka mu ntera ya 2,1 ntirirongera gutwarwa n’Umunyarwanda; uheruka gutwara Tour du Rwanda ni Mugisha Samuel muri Nzeri 2018 riri kuri 2,2.















