Guverinoma ya Israel yabonye Minisitiri w’Intebe mushya, Ñaftal Bennett usimbuye Benyamin Netanyahu wari umaze igihe kimono kuri uyu mwanya.
Bwana Bennett yavuze ko guverinoma ye "izakorera abaturage bose", yongeraho ko ibyo ashyize imbere cyane ari amavugurura mu burezi, ubuvuzi no gukuraho icyo ari cyo cyose gituma akazi katihuta mu nzego za leta.
Uyu mutegetsi ugendera ku bitekerezo bikarishye bishyira imbere inyungu z’igihugu, agiye gutegeka urugaga rw’amashyaka mu buryo butari bwarigeze bubaho mbere, rushyigikiwe n’abadepite.
Ni nyuma y’amatora yo ku cyumweru yarwemeje ku bwiganze bw’amajwi 60 kuri 59 y’abatarwemeje.
Bennett wabaye Minisitiri w’Ingabo wa Israel asimbuye Benjamin Netanyahu wakuwe ku butegetsi nyuma yo kubumaraho imyaka 12.
Bwana Bennett, umukuru w’ishyaka Yamina, azaba Minisitiri w’intebe kugeza mu kwezi kwa cyenda mu 2023, bijyanye n’amasezerano yo gusaranganya ubutegetsi.
Ahite ashyikiriza ubutegetsi Yair Lapid, umukuru w’ishyaka Yesh Atid ry’ibitekerezo biri hagati na hagati, na we ategeke indi myaka ibiri.
Mu mpaka zo ku cyumweru mu nteko ishingamategeko ya Israel - izwi nka Knesset - i Yeruzalemu/Yerusalemu, Bwana Netanyahu, utarashirwa, yasezeranyije ati: "Tuzagaruka".
Ubwo abadepite bari bamaze gutora guverinoma nshya, Bwana Netanyahu yateye intambwe yerekeza kuri Bwana Bennett amuhereza umukono (aramusuhuza) byo kumushimira.
BBC News yanditse ko mu ijambo rye, Bwana Bennett, w’imyaka 49, yagize ati: "Uyu ntabwo ari umunsi w’icyunamo. Iri ni ihinduka rya guverinoma muri demokarasi. Ni ibyo [bibaye] nta kindi".
Ati: "Tuzakora uko dushoboye kose kugira ngo ntihagire n’umwe wumva afite ubwoba... Kandi ndabwira abiteguye kwishima muri iri joro [ryo ku cyumweru], nti ’ntimubyine ku kababaro k’abandi. Ntabwo turi abanzi; turi abaturage bamwe’".
Netanyahu wabaye Minisitiri w’intebe wa Israel wa mbere umaze igihe kirekire ku butegetsi, azakomeza kuba umukuru w’ishyaka Likud ry’ibitekerezo bikarishye, ahinduke umukuru w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi.

















