Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Umugaba mukuru w’ingabo za Uganda yatangaje ko ingabo zategetswe gufata Bobi Wine.

Monday 26 January 2026
    Yasomwe na

Umugaba mukuru w’ingabo za Uganda yatangaje ko amabwiriza mashya ingabo zahawe ari ukuzana Bobi Wine - umunyapolitike utavuga rumwe n’ubutegetsi uri mu bwihisho - “ari muzima cyangwa apfuye”.

Mu butumwa bwinshi yashyize ku rubuga X, Gen Muhoozi Kainerugaba, umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, yavuze ko igikorwa cya mbere yakorera Bobi Wine nibamufata ari ukumukorera iyicarubozo rikomeye ryo kumuca udusabo tw’intangangabo.

Robert Ssentamu, uzwi nka Bobi Wine, ni we wari uwo guhangana cyane na Perezida Museveni mu matora aheruka, aho yabaye uwa kabiri n’amajwi 24%, mu gihe Museveni yatsinze n’amajwi 71%.

Kuva mu ijoro ryo ku wa Gatanu, mbere y’uko ibyavuye mu matora bitangazwa ku wa Gatandatu, Bobi Wine ntiyongeye kugaragara mu ruhame kandi aho aherereye ntiharamenyekana. Icyakora yavuze ko yashoboye gucika abasirikare bari bagose urugo rwe mbere y’itangazwa ry’ibyavuye mu matora.

Kumufungira mu rugo ni uburyo bwakoreshejwe no mu matora ya 2021, aho igisirikare cyamufungiraga iwe kikamubuza kugera mu mujyi wa Kampala, aho afite abafana n’abashyigikiye benshi, bitewe n’impungenge za leta ko ashobora gutangiza imyigaragambyo ikomeye.

Mu butumwa bwe, Muhoozi yari yavuze ko yahaye Bobi Wine amasaha 48 yo kwishyikiriza polisi, amuburira ko natabikora azafatwa nk’umuntu wigometse ku butegetsi cyangwa inyeshyamba.

Mu gusubiza kuri X, Bobi Wine yavuze ko Muhoozi yari yategetse igitero ku rugo rwe agamije kumugirira nabi, ariko akabasha kubacika. Yongeyeho ko Muhoozi yavuze mbere ko nta muntu umushakisha, nyamara ubu akamutegeka kwishyikiriza polisi.

Bobi Wine yanatangaje ko azongera kugaragara mu ruhame igihe azabishakira, avuga ko Muhoozi na se bazamugira icyo bashaka, ariko akemeza ko bo bombi batazakira ingaruka z’ibikorwa byo kwica abaturage ba Uganda.

Umwuka mubi ukomeje gututumba muri Uganda nyuma y’uko Bobi Wine atangaje ko Komisiyo y’amatora yakoreshejwe mu kuniga abatavuga rumwe n’ubutegetsi itangaza amajwi atariyo.

Mu mpera z’icyumweru dusoje; umugore wa Bobi Wine; Itungo Barbie yatangaje ko urugo rwe rwatewe ndetse akanemeza ko yahohotewe n’abasirikari ba UPDF bamuteye iwe mu rugo.

Chadadi Habimana

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru