Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Juan Guaidó, witangaje nka perezida w’agateganyo, ’yakoranye inama rwihishwa n’igisirikare’ cya Venezuela

Thursday 31 January 2019
    Yasomwe na

Juan Guaidó, umukuru w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi muri Venezuela, avuga ko yagiranye ibiganiro mu ibanga n’igisirikare cy’iki gihugu agisaba kumushyigikira mu guhirika ku butegetsi Perezida Nicolás Maduro.

Muri uku kwezi kwa mbere, Bwana Guaidó yitangaje nka perezida w’agateganyo wa Venezuela, ako kanya ahita yemerwa na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika n’ibihugu bimwe byo muri Amerika y’epfo.

Ibihugu bikomeye by’Ubusuriya n’Ubushinwa, bishyigikiye Bwana Maduro kandi gushyigikirwa n’igisirikare bibonwa ko ari byo bimufasha kuguma ku butegetsi.
Mu nkuru y’igitekerezo cye bwite yanditse mu kinyamakuru The New York Times, Bwana Guaidó agira ati: "Twakoranye inama za rwihishwa n’abo mu gisirikare n’inzego z’umutekano".

"Kuba igisirikare cyareka gushyigikira Bwana Maduro ni ingenzi mu gutuma habaho ihindurwa ry’ubutegetsi, kandi benshi muri bo bemera ko ibikorwa by’urugomo biherutse bitakwihanganirwa".

Iyi nkuru-gitekerezo ya Bwana Guaidó, inavuga ko abatavuga rumwe n’ubutegetsi bemereye imbabazi rusange abasirikare ba Venezuela "batahamwa n’ibyaha byibasiye inyoko muntu".

Ariko Bwana Guaidó ntabwo yavuze abo yaganiriye na bo mu gisirikare cya Venezuela cyangwa ngo avuge imyanya y’akazi bakora.

Koloneli José Luis Silva, umusirikare mukuru uhagarariye Venezuela mu bya gisirikare muri Amerika, yitandukanyije n’ubutegetsi, ariko abasirikare bakuru muri Venezuela bashyigikiye Bwana Maduro.

Kugeza ubu, igirikare cya Venezuela kiracyashyigikiye Bwana Maduro

Nk’umukuru w’inteko ishingamategeko ya Venezuela, Bwana Guaidó avuga ko itegekonshinga rimwemerera kuba afashe ubutegetsi mu gihe perezida uriho afatwa nk’uriho mu buryo butemewe n’amategeko.

Ariko urukiko rw’ikirenga rwa Venezuela, ruzwiho gukurikiza amabwiriza ya Bwana Maduro, rwategetse ko Bwana Guaidó atemerewe kuva mu gihugu ndetse rutegeka ko imitungo ye yo muri banki ifatirwa.

Iyi nkuru-gitekerezo ya Bwana Guaidó yasohotse mu kinyamakuru The New York Times, yatangajwe ku wa gatatu - umunsi watangiyeho n’imyigaragambyo mishya yo kwamagana Bwana Maduro.

Ibi birikuba mu gihe Bwana Maduro, wageze ku butegetsi mu mwaka wa 2013, yatangiye manda ye ya kabiri nyuma yo gutangazwa ko yatsinze amatora ataravuzweho rumwe.

Bamwe mu bakandida batavuga rumwe n’ubutegetsi ntibemerewe kwiyamamaza, abandi na bo barafungwa.

Abaturage bagera hafi kuri miliyoni eshatu bamaze guhunga Venezuela mu gihe ubukungu bukomeje kuzahara, kandi ibikorwa by’urugomo byariyongereye mu byumweru bishize bya vuba.

Ku wa gatatu, Perezida Donald Trump w’Amerika yatangaje ubutumwa ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter ko yavuganye na Bwana Guaidó ndetse agashyigikira "gufata ubuperezida kw’amateka" kwe. Mu butumwa bwa kabiri yanditse kuri iyi ngingo, Bwana Trump yagize ati: "Urugamba rw’ubwisanzure rwatangiye!"

Hagati aho, kuri uyu wa kane byitezwe ko Jeremy Hunt, minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Ubwongereza, aza gushishikariza ibihugu by’umuryango w’ubumwe bw’Uburayi gufatira ibihano abategetsi bamwe bo muri leta ya Bwana Maduro, nyuma yaho na we ku wa gatatu aganiriye na Bwana Guaidó.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru