Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

KONGO: IMFUNGWA ZA POLITIKI ZIGIYE KUREKURWA

Monday 4 March 2019
    Yasomwe na

Yanditswe na Imfurayabo Pierre Romeo

Félix Tshisekedi, Perezida mushya wa Repubulika ya Demokarasi ya Kongo, yavuze ko ashaka gufungura imfungwa zose za politiki mu minsi 10 iri imbere.

Mu ijambo yashyikirije ku wa gatandatu, Bwana Tshisekedi yavuze ko asaba minisitiri w’ubucamanza gufungura abo bose bafungiwe ibitekerezo byabo bya politiki.
Bwana Tshisekedi yageze ku butegetsi mu kwezi kwa mbere k’uyu mwaka wa 2019, asimbuye Joseph Kabila wari ubumazeho imyaka 18.

Ariko ibyavuye mu matora byatumye agera ku butegetsi ntibyavuzweho rumwe, ndetse Bwana Kabila aracyafite imbaraga nyinshi muri politiki y’iki gihugu.
Bwana Tshisekedi yabivuze ubwo yatangazaga "gahunda y’ihutirwa y’iminsi 100 ya mbere" y’ubutegetsi bwe.

Yagize ati: "Mu gushimangira ibyagezweho muri demokarasi mu gihugu cyacu, nihaye intego ikomeye yo kugabanya ubushyamirane".
"Nzategeka minisitiri w’ubucamanza gufata ingamba zicyenewe zose bijyanye n’amategeko ngo abantu bose bafunzwe bazira ibyaha bishingiye ku bitekerezo - by’umwihariko mu gihe cy’imyigaragambyo yabaye mbere y’amatora - bafungurwe na bo bamaze kugira ibyo biyemeza gukurikiza".

Ijambo rye ryanakomoje ku kuba bishoboka ko abahunze Kongo kubera impamvu za politiki bashobora kwemererwa gusubira mu gihugu cyabo.

Kugera ku butegetsi kwa Bwana Tshisekedi mu kwezi kwa mbere k’uyu mwaka wa 2019, kwabaye inshuro ya mbere habayeho isimburana ku butegetsi mu mahoro kuva Kongo - yakolonijwe n’Ububiligi - yabona Ubwigenge mu mwaka wa 1960. Abategetsi babanje bavagaho bahiritswe ku butegetsi cyangwa bishwe.

Yari yiyamamaje nk’umukandida wigenga, ariko Martin Fayulu, undi mukandida wigenga, ashimangira ko ari we watsinze ayo matora kandi ibirego bye byuko habaye uburiganya mu matora byashyigikiwe na bamwe mu ndorerezi z’amatora.
Amakuru amwe avuga ko Bwana Kabila na Bwana Tshisekedi bagiranye amasezerano yo gusangira ubutegetsi, nubwo bombi babihakana.
Inkuru ya BBC

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru