Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Kabuhariwe 50 za FARDC zimaze kugwa mu rugamba na M23

Tuesday 11 June 2024
    Yasomwe na

Abasirikare kabuhariwe, "Special Forces" zizwi nka Hiboux (ibihunyira) b’igisirikare cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) bamaze gusiga ubuzima mu rugamba rutoroshye igihugu gihanganyemo n’umutwe w’inyeshyamba za M23 zisaba leta kwirukana imitwe ihungabanya amahoro n’umutekano mu Burasirazuba bw’igihugu.

Mu mwaka urenga uru rugamba ruturutse Bunagana, M23 imaze kwigarurira ibice bizungurutse umujyi wa Goma, ubu Imirwano ikomeye igeze muri Kanyabayonga.

Iyi mirwano itoroheye FARDC n’abo bihuje barimo ingabo za SADC, iz’u Burundi, iza yasize umuhanda uturuka muri Rwindi n’uva i Kibilizi yose igenzurwa na M23.

Izo nzira zombi zari zikikijwe n’ibirindiro by’ingabo zidasanzwe za FARDC zizwi ku izina rya ” Hiboux” n’abandi bambari ba Guverinoma ya RD Congo.

Gusa umuhanda uhuza Kaina na Butembo uracyagenzurwa n’Ingabo za SADC zirwana ku ruhande rwa Leta ya Congo.

Umwe mu bari hafi y’iyo mirwano, mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 11 Kamena 2024, yabwiye UMUSEKE dukesha iyi nkuru ko ingabo za Congo zikomeje kohereza ibisasu buhumyi.

Avuga ko FARDC iri gukoresha imbunda ziremereye zirimo “Katyusha”, “BM” n’izindi bifashisha barasa mu ntera ndende.

Mu mirwano yo ku Cyumweru habarurwa abagera kuri 40 mu ngabo zidasanzwe “HIBOUX” basize ubuzima mu nkengero za Kanyabayonga.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru