Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

Kajugujugu za gisirikare zirimo kwifashishwa mu kugeza inkingo za COVID-19 mu ntara byihuse

Thursday 4 March 2021
    Yasomwe na

Nyuma yuko u Rwanda narwo ruhawe inkingo za Covid-19 muri gahunda y’Umuryango w’Abibumbye yiswe COVAX, kuri uyu wa kane ibitaro byose mu gihugu birimo kugezwaho izo nkingo, zimwe zatwawe mu modoka zabegenewe izindi zitwatwa muri kajugujugu za gisirikare kugira ngo zigezwe kure mu ntara mu buryo bwihuse.

Ku wa gatatu ejo hashize nibwo u Rwanda rwakiriye inkingo za mbere zanyujijwe muri Covax, igamije kugeza inkingo kuri bose. Ku ikubitiro u Rwanda ruhabwa inkingo 342.960 zirimo 102.960 za Pfizer n’izigera ku 240.000 za AstraZeneca.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane, kajugujugu za mbere zagejeje inkingo mu Karere ka Huye, izindi zizigeza mu ka Burera mu Ntara y’Amajyaruguru, izindi mu karere ka Rubavu mu Majyaruguru y’Uburengerazuba bw’u Rwanda.

Biteganyijwe ko abazakingirwa ku ikubitiro ari abantu bakuze guhera ku myaka 65 kuzamura, abafite ubumuga, abarwaye indwara zikomeye nka Diabete, iz’umutima ndetse n’iz’ubuhumekero. Abantu bazakingirwa muri iki cyiciro bangana na 171.480.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru