Friday . 17 April 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 10 April » Michigan yiyongereye kuzindi leta zibuka Jenoside yakorewe Abatutsi – read more
  • 1 April » Perezida w’u Burundi yaragije Imana igihugu cye nyuma y’uko ububiko bw’intwaro z’igisirikare cy’u Burundi bufashwe n’inkongi y’umuriro – read more
  • 31 March » Spain yafunze ikirere cyayo ku ndege z’intambara z’Amerika – read more
  • 31 March » Gakenke: Bakusanyije Miliyoni zisaga 200 zo kurengera abatishoboye – read more
  • 26 March » Perezida Kagame :Iterambere ry’amadini n’amatorero n’Igihugu gitera imbere – read more

Kamonyi: Police yataye muri yombi abagabo 2 bafatanywe udupfunyika 85 tw’urumogi

Wednesday 5 November 2025
    Yasomwe na

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 5 Ugushyingo ku bufatanye n’abaturage n’inzego z’ibanze Police yafashe abagabo 2 bakekwaho gucuruza no gukwirakwiza ibiyobyabwenge aho bafatanywe udupfunyika 85 tw’urumogi.

Aba bagabo babiri bafatiwe mu karere ka Kamonyi mu murenge wa Karama mu kagari ka Bitare, mu mudugudu wa Kabuga.

Kuri ubu abafashwe bafungiye kuri Police Station ya Kayenzi, ni mu gihe Ubugenzacyaha bwatangiye gukora iperereza.

Police y’u Rwanda irashimira abaturage bakomeje kugira imyumvire myiza yo gutangira amakuru ku gihe kandi vuba hagamijwe gukumira ibyaha kitaraba, kimwe mu bigaragaza ko umutekano.

Police y’u Rwanda irasaba kandi buri wese kwirinda gukora ibinyuranyije n’amategeko by’umwihariko gucuruza, gukwirakwiza, kunywa urumogi kubireka kuko byangiza ubuzima bwa baturage by’umwihariko urubyiruko kandi ko ari icyaha gihanwa n’amategeko, bityo uzajya abifatirwamo wese amategeko azajya abimuhanira.

Mu Rwanda urumogi rushyirwa mu cyiciro cy’ibiyobyabwenge bihambaye, aho uhamijwe n’urukiko ibikorwa byo kubikora, kubihinga, kubihindura, kubitunda, kubibika, kubiha undi cyangwa kubigurisha mu gihugu, ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu ya 20.000.000 Frw, ariko itarenze 30.000.000 Frw.

Valens Nzabonimana

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru