Friday . 17 April 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 10 April » Michigan yiyongereye kuzindi leta zibuka Jenoside yakorewe Abatutsi – read more
  • 1 April » Perezida w’u Burundi yaragije Imana igihugu cye nyuma y’uko ububiko bw’intwaro z’igisirikare cy’u Burundi bufashwe n’inkongi y’umuriro – read more
  • 31 March » Spain yafunze ikirere cyayo ku ndege z’intambara z’Amerika – read more
  • 31 March » Gakenke: Bakusanyije Miliyoni zisaga 200 zo kurengera abatishoboye – read more
  • 26 March » Perezida Kagame :Iterambere ry’amadini n’amatorero n’Igihugu gitera imbere – read more

Kandida Perezida Dr. Habineza arashaka guca akarengane mu butabera bwo mu Rwanda

Sunday 23 June 2024
    Yasomwe na

Umuyobozi w’ishyaka riharanira demokarasi no kurengera ibidukikije, Democratic Green Party of Rwanda, Dr. Frank Habineza asanga igihe kigeze ngo Leta yirengere indishyi ku muntu wafunzwe igifungo cyitwa iminsi 30 ikazavamo igihe gishobora kugera no ku mwaka cyangwa ukarenga nyamara urukiko rukazagaragaza ko yarenganaga mu gihe icyo gifungo kitaravaho burundu.

Dr Frank Habineza n’Ishyaka ayoboye bamaze imisni babwira Leta ukekwaho icyaha akwiye gukurikiranwa ari hanze, keretse igihe bigaragara ko bikwiye, hanyuma uwo icyaha gihamye agafatwa agafungwa, ubaye umwere agasubizwa mu kazi yarimo niba haba hashakishwa ubutabera ku mpande zombi.

Abanenga iki gifungo bakunze kugaragaza ko cyabaye inzira y’ubusamo isigaye yifashishwa mu gukura umuntu mu kazi hifashishijwe amategeko nyamara ukekwa yaba umwere agatinya kurega leta aregera indishyi z’ibyo yahombye na ka kazi yaragakuwemo arengana.

Iki ni kimwe mu bigize Imigabo n’imigambi (Manifesto) by’Umukandida Perezida Frank Habineza ari gukoresha asaba abanyarwanda kumuhundagazaho amajwi agatsinda amatora y’umukuru w’igihugu maze agahindura byinshi asanga bikenewe kwitabwaho cyane mu rwego butabera.

Ubwo yarimo avuga imigano n’imigambi ye i Bweramana mu Murenge wa Jabana, mu karere ka Gasabo aho yahereye, yageze ku ngingo y’ubutabera yo gukuraho igifungo cy’iminsi 30 y’agateganyo ishobora kwiyongera, umwe mu baturage bari aho amugezaho ikibazo ngo yumve icyo yamufasha.

Ni umugore ugaragara nk’ukuze, abakiri bato batabura kwita umukecuru, amubwira ko umwana we yafunzwe ari i Mageragere none umwaka urenze byanditswe ko afunze iminsi 30 y’agateganyo, akibaza ikizakurikiraho akayoberwa kandi iyo minsi yararangiye cyera.

Mu magambo ye yagize ati: "Njyewe mfite umwana umaze umwaka, yafunzwe ari mu kwezi Kane, nanubu aracyafunze kandi akatiye iminsi 30. Ubwo rero sinzi ibintu mwamfashamo kubera ko njyewe byanyobeye ahantu nanyura."

Umwana we amaze umwaka urenga muri Gereza ya i Mageragere afunze ku minsi 30 y’agateganyo nta kuburanishwa

Kandida Perezida Frank Habineza yumvise ikibazo cy’uwo muturage abanza gusaba ushinzwe kubifata mu nshingano.

Yagize ati: " Birahari, mwabyumvise. Twabikozeho ubushakashatsi, barabitubwira ko bibabaje, na Mama dore biramibabaje. Ubwo abantu bacu babishinzwe, dufite komiseri wa Demokarasi, muze kumufasha kugira ngo turebe ukuntu twakurikirana kino kibazo turebe ko twazagufasha."

Dr Frank Habineza avuga ko nubwo biteganywa n’amategeko ariko abantu batinya kurega leta baregera indishyi igihe urukiko rugaragaje ko ari umwere ku cyaha yakekwagaho nyamara ingaruka zacyo ari we ziri ku mutwe leta igasigara nta ngaruka yirengereye kuri uwo muturage.

Mu bindi Kandida Perezida Frank Habineza yijeje abaturage kuzakuraho kuko bitumvikana ni umusoro ku butaka umuturage afite, cyane nk’ubutaka bwa gakondo butunze umuterage.

Ku ngingo yo gukuraho umusoro ku butaka abaturage bayumvise neza
Ku munsi wa Kabiri ibikorwa byo kwiyamamaza kwa Kandida Perezida Dr.Frank Habineza n’abakandida depite b’ishyaka rye Green Party of Rwanda birakomeje mu karere ka Kamonyi.

Samuel Mutungirehe

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru