Wednesday . 15 July 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 14 July » France na Espagne ziracakirana mu mukino wa 1/2 cy’Igikombe cy’Isi 2026: Mbappé na Yamal bahanganiye itike yerekeza ku mukino wa nyuma – read more
  • 13 July » Lamine Yamal yujuje imyaka 19: Umwana w’igitangaza ukomeje kwandika amateka muri ruhago y’Isi – read more
  • 13 July » BK Pro League Awards 2026: Abakinnyi babaye intyoza bashimiwe ku mugaragaro – read more
  • 9 July » Morocco irashaka kwihimura kuri France mu mukino w’ishiraniro wa 1/4 cy’Igikombe cy’Isi 2026 – read more
  • 6 July » Spain na Portugal ziracakirana i Saa 21:00 mu mukino ukomeye uzakugena ikipe ikomeza muri 1/4 cy’Igikombe cy’Isi – read more

Tundu Lissu yatakiwe urwo gupfa

Thursday 10 April 2025
    Yasomwe na

Umunyapolitiki utavuga rumwe na Guverinoma iyoboye Tanzania Tundu Lissu yahamwe n’icyaha cyo kugambanira igihugu, icyaha gihanishwa urupfu.

Ibi bivuzwe mu gihe mu gihugu cye hateganyijwe amatora y’Umukuru w’igihugu azaba mu Ukwakira uyu mwaka.

Mu mwaka wa 2017 Tundu Lissu yigeze kurokoka amasasu y’abashakaga kumuhitana, icyo gihe akaba yariyamamazaga nabwo afatanyije n’abo mu Ishyaka rye rya CHADEMA, rimaze igihe rihanganiye ubutegetsi na CCM riyobora Tanzania kuva yabona ubwigenge Tariki 09, Ukuboza, 1961.

Icyo gihe kandi yasabaga ko imikorere ya Komisiyo y’amatora n’uburyo abantu bayijyamo byose byahinduka.

Uyu munyapolitiki wakatiwe igihano kitatuma yikosora, arazira hari itsinda yashinze rigamije guhungabanya umutekano w’igihugu rikubiye mucyo yise “No Reform, No Election”.

The Bloomberg yanditse ko Lissu yasabiwe kandi byemezwa ko aguma muri gereza.

Perezida Samia Suluhu Hassan yari yaratanze umuburo w’uko Leta itazihanganira abazashaka guhungabanya imitegurire n’imigendekere myiza y’amatora yaba ay’Abadepite cyangwa ay’Umukuru w’igihugu.

Kugeza ubu Tundu Lissu afungiye i Dar es Salaam.

Perezida Samia Suluhu Hassan yagiye ku butegetsi mu mwaka wa 2021 asimbuye John Pombe Magufuli wari wapfuye amarabira.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru