Thursday . 5 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 5 March » Iran yatangije ibitero byo ku butaka ku Ba Kurde bo muri Iraq – read more
  • 5 March » Rura yatangaje ibiciro bishya by’ibikomoka kuri Peteroli – read more
  • 5 March » Inama y’abaminisitiri yemeje ifungurwa ry’abarenga 1800 – read more
  • 4 March » Santa Kinyera wari wungirije muri Ambasade ya Uganda mu Rwanda yapfuye – read more
  • 4 March » Nyagatare: Barasaba ko igishanga cy’umuceri gitunganywa – read more

Karongi: Abaturage batinya gukoresha umuhanda wa Kivu Belt nijoro kuko nta matara arimo

Monday 4 April 2022
    Yasomwe na

Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude

Bamwe mu baturage bo mu karere ka Karongi baravuga ko batinya gukoresha umuhanda wa Kivu Belt bitewe nuko uyu muhanda nta matara arimo bakabibonamo imbogomizi zo kugenda bafite umutekano n’ijoro.

Babitangarije umunyamakuru wa mamaurwagasabo ubwo yageraga mu karere ka Karongi aho, bigera saa kumi n’ebyiri (8h00) nta muntu ushobora gukoresha uyu muhanda, batinya umwijima ugaragara muri uyu muhanda uhuza Karongi na Rutsiro.

Muhire Benjamin yavuze ko adashobora gutaha nyuma ya saa 18h00’ kubera umwijima w’icuraburindi uba muri uyu muhanda, agasaba ko babyihutisha kuko kenshi hakunze kubaviramo n’impanuka cyane cyane ibinyabizuga bikunze guta umuhanda bigakora impanuka.

Muhire aragira ati, "Ubu twarumiwe rwose, nta matara dufite hano kuri uyu muhanda, umuntu aba yikanga ka yahura n’abagizi ba nabi bakaba bamwambura utwo afite , tukaba dusaba akarere ko ka dukorera ubuvugizi uyu muhanda ugashyirwamo amatara tukajya twisanzura, tugakora ingendo nta kwikanga umugizi wa nabi."

Nyirabaganizi Jeannette ni umuturage watangarihe mamaurwagasabo ko bibaye byiza leta yabaha amatara bakava mu icuraburindi cyane ko hari igihe umuntu ashobora gufata urugendo agiye nko kwa muganga bigasaba ko bamuheka mu ngobyi .

Nyirabaganizi yagize ati, "Urabona nkubu hari igihe umuntu arwara bagakenera kumujyana kwa muganga kandi umwijima ni wose nta matara, kandi epfo iriya ni ibisambu, umuntu ashobora gukenera nko kuza hano ku muhanda ashaka gutega agiye nka Rutsiro, azatinya uyu mwijima bimubangamire Ariko baduhaye amatara udusantere twashyuha; ibaze gutaha kare kandi twakabaye dukora amasaha yose, mutuvuganire."

Twifuje kumenya icyo ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi buvuga kuri iki kibazo maze Umuyobozi w’Akarere, Mukarutesi Vestine avuga ko iki kibazo kizwi Kandi barimo gushaka uburyo ayo matara yashyirwamo kuri uyu muhanda wose wa Kivu Belt.

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi Mukarutesi Vestine yagize ati, "Iki kibazo turakizi, kubufatanye na RTDA, gahunda yamaze gukorwa, umuhanda wa Kivu Belt wose gahunda ni imwe kandi birazwi ko uyu muhanda wakozwe kugira ngo ufashe abaturage kugenderana bisanzuye bafite umutekano, ubwo rero mu gihe cya vuba bazabona amatara yaka ntakibazo."

Muri uyu muhanda uhuza Karongi na Rutsiro usanga ufite umwijima ukabije, aho uvuye mu mujyi wa Karongi werekeza mu karere ka Rutsiro haba hari umwijima mu gihe kandi ushobora guhuriramo n’ibyago by’impanuka kubera ko ufite amakorosi menshi ndetse ukaba ukikijwe n’amashyamba, none hamwe na hamwe usanga hashinze amapoto ariko nta matara arashyirwaho.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru