Thursday . 5 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 5 March » Inama y’abaminisitiri yemeje ifungurwa ry’abarenga 1800 – read more
  • 4 March » Santa Kinyera wari wungirije muri Ambasade ya Uganda mu Rwanda yapfuye – read more
  • 4 March » Nyagatare: Barasaba ko igishanga cy’umuceri gitunganywa – read more
  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more

Karongi: Haravugwa inkoni ku batarikingiza COVID 19

Tuesday 16 November 2021
    Yasomwe na

Mutungirehe Samuel

Bamwe mu baturage bo mu karere ka Karongi by’umwihariko mu Murenge wa Murambi, bari gutabaza itangazamakuru ngo ribabarize impamvu Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uwo Murenge ari gushyira imbara z’umurengera zirimo n’inkoni ku baturage batarasobanukirwa neza urukingo rwa COVID 19 bitewe n’imyumvire runaka.

Abari gutabaza itangazamakuru batavuga ko mu minsi ishize babonye impapuro zizwi nka Convocation, zihamagaza umuntu ku biro bya Leta cg by’umugenzacyaha, rwanditseho ko urwandikiwe agomba kwitaba ku biro by’umurenge, icyo ahamagariwe akazakimenyeshwa ahageze.

Umwe muri bo utashatse gutangazwa umwirondoro we yavuze ko yitabye ubwo butumire ageze ku Murenge atungurwa no gusanga hari abandi baturage benshi nabo bivugwa ko batarikingiza, bicazwa mu cyumba mberabyombi cy’umurenge ariko bumva Gitifu avuga ko agiye gushaka inkoni agahangana nabo.

Yagize "Wakumva umuntu avuze ngo ndaje nzane inkoni mpangane namwe yamaze kukubwira ngo icara hasi wakomeza kwicara aho? Yarasohotse ab’inkwakuzi dusohokera mu wundi muryango turiruka, abasigaye ubu ntibava aho bari, barakubiswe barembeye mu rugo."

Undi nawe yavuze ko yitabye urwo rupapuro ahingutse ku Murenge yumva bari gikubita utarikingiza asubiramo amasigamana.

Ati "Narahageze numva inkoni iri kurusha, bakubita abantu mpita nsubirayi niruka."

Icyo aba baturage bavuga ni uko bamwe batarikingiza kubera imyumvire yabo ishingiye ku myemerere y’amadini gusa hakaba n’abandi utamenya Indi mpamvu cyane ko hari uwabwiye umunyamakuru wa Mamaurwagasabo ko umugore we yikingije bityo nawe ashobora kwikingiza gusa ngo igihe ntikiragera.

Yagize ati "Na Madamu yarikingije, ariko njye ndacyakeneye gusobanukirwa iby’urwo rukingo. Ubundi se kuki kuri ririya rupapuro handitseho ko ari ubushake atari itegeko kuko itagira amakenga niba bitangiye kuzamo n’inkoni. Nzikinziza ariko kuko barinda kudushyiraho inkoni, nibatwigishe kuko hari igihe umuntu aba atarabisobanukirwa ariko kidukubita sinzi aho byanditse mu mategeko."

Undi yagize ati "Dufashe tumenye impamvu, ikibazo turi kwibaza ni ikihe, niba rwa rupapuro rwo gusinyaho rwanditseho ngo Njyewe kanaka, nemeye kunkingira urukingo urumuri, nk’uko byanditsemo, nta gahato, none twebwe bari kudukingira tuboshywe, icyo ni kimwe. Igikurikiyeho iyo wanze bagutumaho mutekano kugufata bakagukubita kugeza ubwo utikura ahongaho, ibirenge byawe bitagikora, amaboko atagikora. Sinibaza ikintu Kiri kubitera."

Imidugudu aba baturage bavuga inkoni ziri kuberami irimo uwa Kigandaro, Nyamagana, Nyabaguma, Bugaramantare Shyende cyane iyegereye ibitaro bya Kirinda.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu Gatabazi Jean Marie Vianney yabwiye Mamaurwagasabo ko icyo kibazo bacyumvise, bari no kugikurikirana.

Ati "Twacyumvise, turimo no kugikurikirana kugira ngo tumenye uko biteye. Umuyobozi mwiza yakabaye yigisha abaturage, ntiyakabaye ahangana nabo."

Muri ako karere haravugwa icyo kibazo mu gihe hashize iminsi mike inzego za leta zirimo Minisiteri y’Ubuzima n’iy’ubutegetsi bw’igihugu basuye ako karere mu bukangurambaga bwo gusobanurira abaturage ikiza cy’urukingo no kwirinda COVID 19.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru