Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Karongi Irashinjwa n’abari abakozi bayo kubambura

Tuesday 3 September 2024
    Yasomwe na


Bamwe mu bahoze ari abakozi b’akarere ka Karongi bavuga ko aka karere kabambuye amafaranga bakoresheje mu ngendo z’akazi none umwaka ukaba ushize aka karere katarabishyura.

Aba bishyuza aka karere harimo abahoze ari abakozi b’utugari bashinzwe Ubukungu, Imibereho Myiza n’Iterambere ry’Abaturage (SEDO), ndetse n’abari abitwa ba Rushingwangerero.

Bamwe mu baganiriye n’ikinyamakuru Bwiza, dukesha iyi nkuru, bavuga ko bamwe muri bo bamaze umwaka urenga bishyuza amafaranga y’ingendo bakoze ubwo bari bakiri mu nshingano ariko ubuyobozi bw’akarere ka Karongi bukaba bwarabarengeje ingohe, ntibugire icyo bubafasha kugira ngo kino kibazo gikemuke.

Ba Rushingwangerero basezerewe mu nshingano mu mpera za Mutarama 2024, ariko nabo kuva basezererwa bagerageje kwishyuza aka karere amafaranga y’ingendo bakoresheje bakiri mu nshingano ariko nabo ko amaso yaheze mu kirere.

Hari amakuru ko hari ba Rushingwangerero biteranyije maze bishyuza akarere asaga Miliyoni 1,3 Frw, ariko aka karere kakaba karakiriye inyandiko zabo zishyuza bagategereza ko amafaranga ashyirwa kuri konti nabwo bagaheba.

Twashatse kumenya icyo ubuyobozi bwaka karere ka Karongi buvuga kuri kino kibazo, maze duhamagara umuyobozi wako, Mukase Valentine ntiyatwitaba, ndetse n’ubutubwa bugufi twamwoherereje ntiyabusubiza.

Gusa Umunyabanga Nshingwabikorwa w’aka karere w’agateganyo, Narangwe Celestine Liliane, aherutse kumvikana atangaza ko iki kibazo bakizi, kandi ko amafaranga yo kubishyura bayateganyije muri uyu mwaka w’ingengo y’imari.

Ati: "Iki kibazo twarakimenye, ndetse n’amafaranga yabo twayateganyije mu ngengo y’imari y’uyu mwaka, tugiye kubishyura".

Yakomeje agira ati: "Bagiye batinda kwishyuza amafaranga y’ingendo bakoze, rero aho akarere kaboneye izo nyandiko z’inzira zabo bishyuza kabishyize muri gahunda, kugira ngo byishyurwe."

Nibura muri bano bari abakozi bo ku rwego rw’akagari muri kano karere uwishyuza make arengeje ibihumbi 200 Frw aberewemo n’aka karere.

Aka karere kakaba karakomeje gushyirwa mu majwi kuba katajya gakunda kwishyurira igihe bamwe mu bari abakozi bako.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru