Bamwe mu baturage bo mu karere ka Karongi, bimuwe kubera ibiza, bagaragaza ko bakeneye ubufasha, bavuga ko baheze mu gihirahiro, cyane ko ngo ubuyobozi bubasaba kwigurira ibibanza, kugira ngo bubakirwe kandi bo nta bushobozi bafite.
Aba baturage bavuga ko batishoboye biganjemo abakomoka mu miryango 48 yimuwe mu butaka bwibasiwe n’ibiza, aho ubutaka bwabo bwiyashije bugatangira kugenda.
Ni abaturage bo mu mudugudu wa Bigugu, akagari ka Nyarugenge, mu murenge wa Rubengera.
Umusaza Gahutu Boniface, akaba umwe muri bano baturage, agaragaza impungenge zikomeye zuko agiye gukurwa mu bukode yashyizwemo n’ubuyobozi kugeza ubu akaba atarabona aho akinga umusaya.
Ati: "Hatangiye gutengagurika mu kwezi kwa 8 umwaka ushize, ubuyobozi buraza buratwimura, buradukodeshereza none dufite ikibazo cy’uko ikodi ryashizemo."
Akomeza avuga ko bashyizweho igitutu n’ubuyobozi bwo kwigurira ibibanza kugira ngo bimurwe, akavuga ko atishoboye ntaho yavana ayo kukigura, mu myumvire ye avuga ko yahitamo gusubira aho yimuwe yashaka akazarigitira mu biza.
Undi muturage witwa Habineza Jacques we avuga ko ubuyobozi byabashyize mu gihirahiro, ngo aho bwabasabye kwigurira ibibanza kandi ntabushobozi bafite.
Ati: "Ibiza byaraduteye turahavanwa, ikodi rigiye kurangira tukaba tuzasubira aho twari dusanzwe dutuye, kuko ubuyobozi bwadushyize mu gihirahiro, budusaba kwigurira ibibanza kandi tutishoboye."
Uyu kandi asanga ubuyobozi bukwiye kububakira, nkuko bwubakira abandi baturage batishoboye.
Twashatse kumenya icyo ubuyobozi bwaka karere ka Karongi buvuga kuri kino kibazo, maze duhamagara kuri telefone umuyobozi w’akarere ka Karongi Mukase Valentine, gusa ntiyatwitaba, mu butumwa bugufi twamwandikiye yatwemereye ko adusubiza inama yari arimo nirangira, gusa twamutegereje turaheba, nyuma n’ubundi butumwa twamwandikiye kuri telephone ngendanwa ubwo twateguraga iyi inkuru yari atarabusubiza.
Gusa umuyobozi w’akarere ka Karongi ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Niragire Theophile aherutse kumvikana ari mu kiganiro n’abanyamakuru avuga ko nyuma yo gukodeshereza aba baturage, ngo bagiye kubatuza, gusa anagaruka no ku ruhare rwabo muri kino gikorwa.
Yagize ati: “Twahuye n’ibiza, aho iyo miryango yari ituye mu butaka busanzwe bukorerwamo n’ubuhinzi, mu gukumira twarabakodeshereze tubaha n’ibikoresho by’ibanze, ubu hakurikiyeho kubatuza kuko amahirwe ari make yo kongera gusubira gutura aho bari batuye. Ubu turi kuganira n’abaturage ngo turebe uruhare rwabo."
Uyu muyobozi yakomeje avuga ko hari abo baha ibikoresho bakiyubakira, kandi abadafite ibibanza bazabubakira mu cyiciro gikurikiraho.




















