Wednesday . 4 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

Kayonza: Abantu bataramenyekana bapfumuye inzu biba umwana w’imyaka itatu

Wednesday 2 September 2020
    Yasomwe na

Nkuko tubikesha Igihe abantu bataramenyekana mu Murenge wa Kabarondo mu Karere ka Kayonza bapfumuye inzu y’umuturage bibamo umwana w’imyaka itatu.
Byabaye mu ijoro ryakeye ryo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 1 Nzeri rishyira tariki ya 2 mu Mudugudu wa Cyinzovu, Akagari ka Cyinzovu mu Murenge wa Kabarondo.

Amakuru avuga ko uyu mwana w’imyaka itatu watwaye n’abantu bataramenyekana, ngo yabanaga na sogokuru we nyuma yaho nyina umubyara ashakiye undi mugabo.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabarondo, Kagabo Jean Paul, yabwiye IGIHE ko kuri ubu iperereza ryatangiye ngo hamenyekane uwaba yatwaye uwo mwana.

Ati “ Turacyari gushakisha amakuru natwe. Ni umwana w’imyaka itatu wararanaga n’undi w’imyaka umunani, bagiye bacukura ku cyumba abana bararaho batwara wa mwana w’imyaka itatu wenyine. Hanze hari akandi kumba kararamo ihene ariko ntibazitwaye.”

Yakomeje agira ati “Ubu turi gushakisha amakuru ya nyina kugira ngo aze atubwire ise w’umwana turebe ko ariwe wenda waje kumutwara. Niko tubikeka nta gihamya dufite kuko ntibyumvikana ukuntu umuntu yacukuye ku cyumba cy’umwana akaba ariwe atwara ntatware ibindi bintu.”

Bivugwa ko nyina w’uyu mwana kuva yamutwita hatigeze hamenyekana uwamuteye inda kugeza na n’ubu. Kuri ubu inzego z’umutekano zirimo Polisi, RIB n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bwaramukiye ahabereye ibyo bibazo kugira ngo bashakishe uwatwaye uyu mwana.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru