Hari abaturage basenyewe n’umuyaga mu mwaka ushize wa 2024, bo mu tugari twa Kiyenzi no mu kagari k’Urugarama mu murenge wa Gahini mu karere ka Kayonza bavuga ko bagiye kumara amezi atanu basembera kandi batishoboye.
Aho umunyamakuru wa Mamaurwagasabo yageze yasanze hari inzu zitakibamo abantu, ndetse hari n’abanze kuzivamo bahitamo kuzibamo uko ziri, ibintu bigaragara nk’ibiteje inkeke ku buryo mu gihe bitakemurwa vuba bamwe bashobora kuzagwirwa n’izo nzu.
Aba baturage bavuga ko nyuma yo gusenyerwa n’umuyaga ibintu byabo byangiritse cyane, kugeza ubu bakaba batarafasha nk’abahuye n’ibiza.
Umwe yatagiye avuga ati: "Imvura iraza n’umuyaga mwinshi cyane, ariko sinamenya ibyabereye iwange, noneho nzamutse numva abantu barimo baravuga ngo inzu yawe yagiye".
Undi nawe ati: "aha hari ipoto irarimbuka igwa kuri iriya nzu y’inyuma mu gikara, biratigita biratigita biba bireguye igisenge cyatangiriwe n’iriya voka, icyakora twagize amahirwe harimo abantu ariko ntawakomeretse, cyangwa se ngo apfe".
Undi nawe yunzemo ati "inzu yange yaraguye intebe zirangirika, akabati, inzu irasaduka, hari n’umwana wakomeretse umutwe".
Aba baturage bavuga ko nyuma y’uko ibi byose bimaze kuba ko ubuyobozi bwabijeje gufashwa, ariko bikarangira ntacyo bafashijwe, bamwe bagahitamo kuba muri izi nzu uko ziri, kuri ubu bakaba bafite impungenge ko zizabagwira.
Umwe ati "baravuga bati ni ukubashakira amabati, ubundi namwe mushake ibiti muzirwarize musakare, twarabyemeye dore twarasakaye, ni ukugira ngo bidashwanyuka, kuva icyo gihe kugera n’ubu turacyategereje ayo mabati, ingaruka zanaba ubuse niriduka, nashobora kongera kuyisakara se"?
Undi nawe ati "batubwiye ko bazaduha amabati bakadusakarira, ariko n’ubundi imvura ikomeje kutumerera nabi, kuba turi hanze imibu ni uguhora irya abana, n’iyo imvura iguye ni ugusandara mu nzu hose, abantu tudafite ubushobozi ngo dukodeshe, ubwo nyine twebwe twagumye muri ibyo bisharagati byacu".
Ubwo yaganiraga na Mama Urwagasabo TV, Bwana Murekezi Claude umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gahini, yavuze ko umwaka ushize ko bagize ibiza byinshi muri uyu murenge, bakaba barafashije abaturage bamwe na bamwe, ariko ko abasigaye nabo bagiye kugerwaho mu gihe cya vuba, kuko ibikoresho birimo amabati byamaze kuboneka.
Uyu muyobozi yagize ati: "Icyo twavuga rero n’uko ibiza byarabaye, dukora ubuvugizi minisiteri ifite ibiza mu nshingano iduha amabati mu murenge wa Gahini, ubwo rero nabo bandi bataragerwaho n’iryo sakaro, na ryo ryahageze ejo, bagomba kurihabwa hanyuma tukareba uburyo basubira mu nzu zabo".
Si rimwe si kabiri mu Rwanda hagaragaye ikibazo cy’ibiza kugera aho abaturage baba mu byabo.
Mu itegeko rigena imicungire y’ibiza ryo mu 2016, ryateganyaga Ishyirwaho ry’Ikigega kigenewe guhangana n’ibiza, aho byari biteganyijwe ko Iteka rya Minisitiri w’Intebe rigena imiterere n’imikorere by’Ikigega cy’ingoboka mu gihe cy’ibiza.
Yanditswe na Valens Nzabonimana






















