Mu nteko ishingamategeko umutwe w’abadepite hateganywamo abadepite 80 muri bo harimo abagore 24 bangana na 30% by’abagize inteko. Abaturage bo mu karere ka kayonza bakaba basaba ko abagore bajya mu nteko bahagarariye abagore bajya babavugira by’umwihariko.
Abakandida bahagariye abagore mu ntara y’iburasirazuba biyamamarije no mu Karere ka Kayonza imbere y’inteko itora aho bagaragaje imigabo n’imigambi yabo. Abagore bakurikirana uko abagore biyamamaza bafite ibyifuzo bumva bazabakemurira. Uwingabire mariya n’umuturage wa Kayonza avuga ko abiyamamaza bakwiye kugenda bagere mu nteko bakabavugira.
Agira ati “abagore kuko ni twe tuba twabatoye, bite ku bibazo dufite kuko ubu dufite ikibazo cy’umutungo aho dusinyira abagabo bakagurisha barangiza kugurisha amafaranga bakayajyana aho bashaka kandi twasinye twembi .
Bivuze ko dufite uburenganzira ku mutungo ariko sibyo ibyo bitera amakimbirane mu muryango ku buryo havamo n’impfu kuri bamwe”.
Icyo kibazo ni nacyo gihangayikishije Ingabire Mutoni Teddy umukandida akaba uri umukobwa w’imyaka 22 y’amavuko .
Mu kwiyamamariza mu karere ka Kayonza yagize ati”n’ubwo njyewe ndi umwana mu myaka ariko mfite byinshi byo gukora kuko abakobwa bato n’abagore dufite ingorane zishingiye ku ihoterwa rishingiye ku gitsina aho usanga umugore agira ikibazo mu rugo umugabo amukubita,umugore yajya kurega bakabunga ubundi ntibatabare kugeza umugore apfuye, cyangwa umugabo umugore amwishe”.
Mutoni akomeza avuga ko iki kibazo cy’ihohoterwa gikomeye ariyo mpamvu hakwiye kugira igikorwa.
Asaba ko hakumirwa icyaha kitaraba, aho kubyita amahane yo murugo bumva ko bazicyiza . Ibi ngo nibyo azibandaho naramuka atowe.
Mukarugwiza Anonciatha ni umwe mu bahatanira kujya mu nteko avuga ko icyizere agifite kuko agarutse imbere yabaturage kubaka amajwi bazayamuha nk’uko bayamuhaye ubushije kuko aho bamutumye.
Yatumitse. Mukarungwiza yagize ati “muranyibuka kuko si ubwa mbere mbageze imbere mbasaba amajwi nifuza kubafasha kugira ngo ibibazo bigihari tubicyemure. Nzarushaho gukora ubuvugizi kugirango amategeko yatowe yubahirizwe nzaharanira ko abagore n’abakobwa babona imirimo n’abaturage muri rusange”.
N’ubwo abadepite 24% batorwa n’abagore ariko bamwe mu baturage ba Kayonza bavuga ko bagerayo ntibabahagararire uko bikwiye . Barasaba ko aba bazatorwa bajya bita ku nyungu z’ibyiciro bahagarariye kuko ari byo byabatumye.
Intara y’Iburasirazuba hari abakandida depite 36 bahatanira imyanya 6 mu gihe muntara y’iburengerazuba naho hagomba kuvayo 6,mumajyaruguru ni 4,amajyepfo naho 6,mujyi wa Kigali ho ni 4.

















