Friday . 17 July 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 14 July » France na Espagne ziracakirana mu mukino wa 1/2 cy’Igikombe cy’Isi 2026: Mbappé na Yamal bahanganiye itike yerekeza ku mukino wa nyuma – read more
  • 13 July » Lamine Yamal yujuje imyaka 19: Umwana w’igitangaza ukomeje kwandika amateka muri ruhago y’Isi – read more
  • 13 July » BK Pro League Awards 2026: Abakinnyi babaye intyoza bashimiwe ku mugaragaro – read more
  • 9 July » Morocco irashaka kwihimura kuri France mu mukino w’ishiraniro wa 1/4 cy’Igikombe cy’Isi 2026 – read more
  • 6 July » Spain na Portugal ziracakirana i Saa 21:00 mu mukino ukomeye uzakugena ikipe ikomeza muri 1/4 cy’Igikombe cy’Isi – read more

Kenya: Abakobwa 34 birukaniwe gutsindwa mu ishuri

Tuesday 4 September 2018
    Yasomwe na

Abanyeshuri b’abakobwa 34 bo mu ishuri ryisumbuye rya Nasokol mu Burengerazuba bwa Pokot muri Kenya, birukanwe kuri uyu Kabiri bazira kugira amanota make mu ishuri.

Umuyobozi mushya w’iri shuri niwe wategetse ko aba bakobwa biganjemo abo mu mwaka wa Mbere n’uwa Gatatu bakina umupira w’amaguru birukanwa.

Aba bakobwa bazanwe n’umuyobozi wari usanzwe kuri iki kigo kuko bakina umupira w’amaguru, bakaba bigaga batishyura amafaranga y’ishuri ndetse no gutsindwa mu ishuri ntibibe ikibazo.

Daily Nation yatangaje ko umuyobozi mushya avuga ko ibyo bigomba guhinduka ndetse umwe yavuze ko yababwiye ko bajya gushaka andi mashuri yashyize imbere imikino.

Bamwe mu babyeyi b’aba bana bavuze ko batari basanzwe bishyura amafaranga y’ishuri ariko umuyobozi mushya w’ikigo yabahamagaje kuri uyu wa mbere ababwira ko amabwiriza mashya asaba abanyeshuri bose kwishyura amafaranga.

Umubyeyi witwa Thomas Wabomba yagize ati “Twaje ku ishuri mu gitondo ariko kugeza nimugoroba umuyobozi wungirije yatubwiye ko tugomba kwishyura amafaranga y’ishuri cyangwa abana bacu tukabajyana ku bindi bigo.

Uwitwa Saulo Tukoi yakomeje agira ati “ Twagerageje kumvikana n’umuyobozi uko twatangira kwishyura amafaranga y’ishuri ariko aratsimbarara avuga ko tujyana abana bacu ahandi.”

Abenshi muri aba banyeshuri bagiye bakurwa ku bigo bigagaho mbere ku bw’impano yo gukina umupira w’amaguru bakazanwa aha kuri Nasokol Secondary School, bizezwa ko bazajya biga batishyura amafaranga y’ishuri.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru