Friday . 17 April 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 10 April » Michigan yiyongereye kuzindi leta zibuka Jenoside yakorewe Abatutsi – read more
  • 1 April » Perezida w’u Burundi yaragije Imana igihugu cye nyuma y’uko ububiko bw’intwaro z’igisirikare cy’u Burundi bufashwe n’inkongi y’umuriro – read more
  • 31 March » Spain yafunze ikirere cyayo ku ndege z’intambara z’Amerika – read more
  • 31 March » Gakenke: Bakusanyije Miliyoni zisaga 200 zo kurengera abatishoboye – read more
  • 26 March » Perezida Kagame :Iterambere ry’amadini n’amatorero n’Igihugu gitera imbere – read more

Kenya: Abanyamakuru barozwe kuri Noheri, umwe arahagwa

Wednesday 28 December 2022
    Yasomwe na

Umunyamakuru umwe amaze kwitaba Imana abandi bari mu bitaro bazira ibiryo bihumanye.

Ni abanyamakuru b’Ikigo cy’ibitangazamakuru bitandukanye, Royal Media Services (RMS), barogewe mu mafunguro bagemuriwe ku kazi.

Umuyobozi Mukuru w’icyo kigo, RMS, kibarizwamo Citizen TV, InooroTV, RamogiTV ndetse na Radio 14, yatangaje ko ku munsi wa Noheli aribwo bamwe mu bagize ubuyobozi ndetse n’Abanyamakuru barogewe mu mafunguro bazaniwe ku cyicaro gikuru cy’iki kigo.

Yagize ati: ”Mu buryo bwo gupanga imikorere mu minsi y’ibiruhuko,mu kigo twashatse sosiyete yigenga igemurira amafunguro abakoze ku munsi wa Noheli. Ku munsi wa kurikiye Noheli, nibwo bamwe mu bakozi batangiye kuvuga ko bari kuribwa mu gifu nyuma yo kurya amafunguro yagemuwe, nyuma umwe yitaba Imana."

Yongeraho ko ubu bamwe barembeye mu bitaro,ndetse bakomeje gukurikirana cyane no gufasha abagizweho ingaruka n’aya mafunguro bikwekwa ko yari ahumanije.

Inzego zishinzwe Umutekano ziri gukora iperereza kuri iki kibazo ngo zirebe nyirabayazana wacyo niba ari umugambi mubisha cyangwa ari umwanda usanzwe uboneka mu biryo bitateguranywe isuku neza.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru