Bamwe mu rubyiruko rwo mu karere ka Gakenke, mu murenge wa Mugunga baravuga ko bakigorwa no kubona serivisi ibafasha kwirinda virusi itera Sida ijyanye no kubona udukingirizo mu mavuriro mato abegereye azwi nka (poste de sante).
Uru rurubyiruko rwabitangarije umunyamakuru wa mamaurwagasabo ubwo yageraga muri santere ya Cyagara, asanga basaba ko inzego z’ubuzima zabafasha bakajya babona iyi serivisi yo kubona udukingirizo mu buryo bworoshye, cyane ko no mu maduka igiciro cyatwo kiri hejuru.
Bavuga ko hari n’urubyiruko rwiyeranja bugafura udukingirizo twakoreshejwe, mu rwego rwo kurengera amafaranga ngo kuko kubona ibiceri 200rwf byo kugura agakingirizo kamwe bigoye cyane.
Twamuhaye izina rya ’Mbuzukongira’, yagize ati: "Hano muri Gakenke dufite ikibazo cyo kubura udukingirizo. Ntabwo tutubonera igihe, ugera ku kigo nderabuzima cya Cyagara bakagusiragiza ugasanga bamwe bagenda babyara cyane bitunguranye. Hari na bamwe biyeranja bakamesa ako bakoresheje bavuga bati ’ibiceri twishyuye ntabwo naba mfite 500rwf ngo njye kugura udukingirizo tubiri’. Mudukorere ubuvugizi batwegereze iyo serivisi kuko icyo nikibazo dufite nk’urubyiruko."

Undi twahaye izina rya ’Bibaho’ yagize ati: "Ikibazo cyo kubura udukingirizo hano kirahari, kudushaka ntabwo wapfa kutubona, hari igihe ujya ku kigo nderabuzima bakakubwira ngo uzagaruke ejo, ubwo rero iyo ukeneye gukora imibonano mpuzabitsina hari utihangana akajya gukorera aho ku buryo ashobora no kuhakura ibyago byo kwandura. Turasaba byibuze ko abashinzwe ubuzima bajya bazana udukingirizo bakadushyira mu ma poste de sante abadukeneye bakajya bajya kudushaka."

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mugunga Bwana Uwimana Eugene yavuze iyo serivisi iboneka, ngo keretse niba bagira isoni zo kujya gushaka udukingirizo.
Yagize ati: "Ntakibazo cyo kubura udukingirizo gihari ntabwo aribyo! Mu bigo nderabuzima serivisi zihatangirwa n’iyo serivisi iratangwa, keretse niba ari ukwitinya. Ibyo ari byo byose buri kintu cyose uko umuntu agikenera agomba kwemera igiciro cyacyo, bagomba no kugorwa gukora imibonano mpuzabitsina. Gusa tubigisha ko kwifata aribyo bya mbere, bakwiye gukomera ku ngamba zo kwifata."
Mu ngaruka zo kutabona udukingirizo kuri uru rubyiruko rwo muri Gakenke ngo harimo gutwara inda zitateguwe, ndetse ngo kuba ntadukingirizo bishobora gukwirakwiza virusi itera sida.
Inzego z’ubuzima zishishikariza abantu bananiwe kwifata gukoresha agakingirizo mu rwego rwo kwirinda kwandura virusi Sida, ndetse kubera ingamba Leta y’u Rwanda yashyizeho imfu ziterwa na Sida zagabanutse ku kigero cya 82% uhereye mu mwaka wa 2010, ku buryo ubu yica abagera ku 3000.
Muri raporo Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS), yasohotse muri Nyakanga umwaka ushyize igaragaza uko ubwandu bwa SIDA buhagaze, icyo gihe yagaragaje ko u Rwanda ari kimwe mu bihugu 5 bya Afurika, aho 95% by’abafite virusi itera SIDA bazi neza ko bayifite, mu gihe 97.5% bafata neza imiti igabanya ubukana bw’iyo virusi, naho 98% bo bari ku kigero cyo kuba batacyanduza, ari na ho bahera bavuga bitanga icyizere ko mu mwaka wa 2030 nta murwayi wa Sida uzaba uri mu Rwanda.
Yanditswe na Jean Claude Ndayambaje