Wednesday . 4 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 4 March » Santa Kinyera wari wungirije muri Ambasade ya Uganda mu Rwanda yapfuye – read more
  • 4 March » Nyagatare: Barasaba ko igishanga cy’umuceri gitunganywa – read more
  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more

Kicukiro: Abagore bahawe inkunga yo kuzahura ubucuruzi bavuze aho yabakuye n’icyo yabagejejeho

Friday 5 November 2021
    Yasomwe na

Mutungirehe Samuel

Kimwe n’abandi bakora imirimo itandukanye bagizweho ingaruka n’icyorezo cya covid 19, bamwe mu bacuruzi bo mu isoko rya Gahanga ryubakiwe abahoze bacurururiza mu muhanda bazwi nk’Abazunguzayi, mu karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, batangaza ko iyo batagobokwa n’abaterankunga ngo babahe amafaranga yo kuzahura ubucuruzi icyorezo cya COVID-19 cyari gisize bagiye gusubira mu muhanda kandi batifuza kongera gusubira mu buzima bubi nk’ubwo bahozemo.

Isoko rya Gahanga ryubakiwe abahoze mu buzunguzayi mu mihanda

Bamwe mu baganiriye na Mamaurwagasabo barimo Nyiramuteto Beatrice, batubwiye ko kuba bari basanzwe nta gushoro gifatika bafite byageze mu gihe cy’ingamba zitoroshye zo guhangana n’ikwirakwira rya koronavirusi bibagiraho ingaruka zitandukanye zirimo kuboza ibicuruzwa, ibirarane by’imisoro no gutungwa n’igishoro bari bafite ubucuruzi bukenda guhagarara.

Nyiramuteto yavuze ko atazibagirwa aho iyo nkunga yamukuye cyane ko akazi ke Kari kamaze gupfa ndetse n’ak’umugabo we karahagaze.

Yagize ati "Bwa bufasha baduhaye abagore bwasanze ari njyewe uko mu rugo umugabo adakora akazi ke karahagaze; niba mwarinjizaga muri babiri mu rugo ukaba winjiza uri umwe noneho ibintu byose ari wowe bireba urumva hari icyari cyaragabanutse."

Yakomeje avuga uko yakoresheje, ati "Ubwa mbere bampaye ibihumbi 45, ubwa kabiri bampa 105. Ndabashimira rwose, ndavuga nti Leta yacu iradukunda.

Ikintu cya Mbere nakoze, nari mfite igishoro gikeya ndavuga nti muri ya 45 000frw ya Mbere reka mfate 25 000frw nyashyire mu gishoro noneho andi nyahahiremo abana."

Nyiramuteto Beatrice avuga ko inkunga yahawe yamukuye habi amaze guhombywa na COVID19

Nyiramuteto yadusobanuriye ko amaze kubona icyavuye muri ubwo buryo bakoresheje inkunga ya mbere yanabwifashishije igihe yari yongeye kugira umugisha wo kuba mu bahawe inkunga ya kabiri.

Yagize ati "Ariya yandi aje, 105 000frw nahise mfatamo ibihumbi 80 nyagira igishoro, ayo asigara nayo nyahahiramo abana; nari maze iminsi mvuga nti uwampa igishoro gifatika."

Kuri we ngo hari imbamutima z’ubutumwa yifuza guha abamufashije muri ibyo bihe byose.

Ati "Uzashimire abo bantu ubabwire uti barakoze, kandi badukoreye ibintu byiza, kugira ngo ubone amafaranga utazishyura inyungu, utazagarura angana kuriya aba ari umugisha, udashimye Waba uri Ingayi!"

Uyu mubyeyi avuga ko iyi nkunga yatumye abasha kuzamura ayo yinjiza ku munsi kuko iyo yakoze neza abasha kwijiza ibihumbi biri hagati ya 20 na 30 mu mbuto acuruza.

Mugenzi we nawe ucuruza imbuto yatubwiye ko inkunga yahawe yamufashije kuva mu bucuruzi butemewe bwo mu muhanda buzwi nko kuzunguza agataro.

Yagize ati "Iki cyorezo cyangizeho ingaruka nyinshi nk’izo kubura abakiriya bigatera gusubura inyuma mu bucuruzi. Urabona ko iyo dukinze akenshi iyo tugarutse dusanga ibintu byaboze nabyo bikagutera ikindi gihombo.

Njye bampa ariya mafaranga nari ntaraza mu isoko, bayampaye nkora mu muhanda, nzunguza agataro, natwe nubwo twakoraga ubucuruzi butemewe ariko ntabwo twakoraga icyo gihe coronavirus yari imeze nabi. Twarahombaga bikaba na ngombwa ko banadufata mu muhanda ariko bakimara kumpa ariya mafaranga Byabaye ngombwa ko nanjye nshaka aho nkorera, ninjira mu isoko ariya mafaranga sinayapfusha ubusa aba ari yo ncuruzamo hano mu isoko rya Gahanga."

Yakomeje adusobanurira uko iyo nkunga yatumye yongera ingano y’ibyo acuruza.

Ati "Mbere nkicuruza agataro nashoboraga kurangura ikintu kimwe cyangwa ibintu bibiri; nashoboraga gushora nk’ibihumbi 50. Wenda imyembe niba nararanguraga iy’ibihumbi 10 ubu nsigaye ndangura iy’ibihumbi 20, ibinyomoro naranguraga nk’ibiro 3 nsigaye ndangura ibiro 10 nkashyiraho n’indimu uretse ko n’amacunga ubu yashize mba nyafite na za Watermelon."

Nawe hari icyo ashimira uwabateye iyo nkungaz ati "Duhuye namubwira ko yakoze kuko yagize aho amvana agira n’aho anshyira. Ubu ndishimye kuko mu muhanda umuntu yakoreraga ayo kurya ariko ubungubu nshobora kuvuga nti ngiye kujya mu itsinda runaka nkizigama, niyo nahera ku biceri 200frw nkaba nzi ko amafaranga ndi kwinjiza mu nzu ari ayo kugura mituweli z’abana."

Umuyobozi w’Isoko rya Gahanga, Uwizeyumukiza Robert, yavuze ko inkunga bamwe mu bacuruzi bahawe bakorera muri iryo soko yabavanye kure abandi ibatabara mu bibazo bitari byoroshye COVID-19 yabasizemo bigira ingaruka no ku mibanire mi miryango.

Yagize ati "COVID-19 itangira ubundi abantu bose bibazaga ukuntu bigiye kugenda, amaraso yasaga n’ayahagaze kuko nubundi hano nahise badutegeka ko tugabanya abantu kuri 50%; kwinjira dukarabye, kwambara agapfukamunwa ibyo ni ibintu byari bishyashya, noneho gukora dusimburana ibyo ni cyo cyahise gikubita abacuruzi cyane cyane nk’abacuruza inyanya, imbuto n’abacuruza buriya bintu by’ibijumba n’ibindi bibora. Ariko uko iminsi igenda iza ni ko abantu bagiye bamenyera, kuko nyine ni itegeko kandi ntakuka.

Covid-19 igitangira abantu barazaga nk’ab’imbuto bakanyereka bati reba uko byaboze nti nimwihangane, ab’imyumbati bakanyereka bati iyi ngiye kuyimena, nti genda ujya kuyinika, ibyo byose nkabona ni ibibazo biri hano mu isoko."

Yakomeje avuga ko mbere bakibabwira ngo biyandike hari ubufasha bazahabwa nk’abahuye n’ibibazo batabyumvaga, ariko batangiye kubona ikiciro cya mbere nahise bagaragaza impinduka.

Ati "Ndibuka njye hari nk’uwari ufite ideni rikomeye ry’imisoro kuko yo itahagaze kubarwa, neza byaranze, byaramucanze; ariko ayo mafaranga aje ahita ambwira ngo Nta kindi nayakoresha reka ngende njye kwishyura imisoro y’igihugu nari ndimo noneho nsigare ndi amahoro."

Bamwe mu baterankunga aba bacuruzi bo mu isoko rya Gahanga bashimira barimo Kivu Directly n’ubuyobozi bw’umurenge WA Gahanga bwabakoreye ubuvugizi ku baterankunga na Leta bagafashwa kuzahura ubucuruzi bwabo abandi bakaba mu bucuruzi butemewe bwo mu muhanda buzwi nk’ubuzunguzayi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gahanga Rutubuka Emmanuel, yatubwiye ko haba hari imishinga myinshi yo gutera inkunga abacuruzi bityo baba bakwiye kwegera ushinzwe amakoperative akabagezaho gahunda ziba zihari zafasha abacuruzi.

Yagize ati "Abaterankunga ntuba uzi aho baturuka ariko hari gahunda nyinshi za Leta, bajya begera ushinzwe amakoperative aba azizi zose; ibyo ari byo byose gahunda zo kuzahura ubukungu zari nyinshi, hakurikijwe ibiteganywa bakegera ushinzwe amakoperative akabagira inama."

Leta imaze kubona ingaruka icyorezo cya Coronavirusi cyagize ku bikorwa bizamura ubukungu bw’igihugu b’ubw’abantu ku giti cyabo, Guverinoma y’u Rwanda yashyizeho Ikigega cyo kuzahura Ubukungu (ERF) mu rwego rwo kunganira bizinesi zazahajwe n’ingaruka z’icyorezo cya COVID-19, kugira ngo zibashe kuzanzamuka, zisubukure ibikorwa byazo, zibungabunge umurimo, bityo bifashe gukumira ingaruka z’iki cyorezo ku bukungu.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru