Thursday . 5 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 5 March » Iran yatangije ibitero byo ku butaka ku Ba Kurde bo muri Iraq – read more
  • 5 March » Rura yatangaje ibiciro bishya by’ibikomoka kuri Peteroli – read more
  • 5 March » Inama y’abaminisitiri yemeje ifungurwa ry’abarenga 1800 – read more
  • 4 March » Santa Kinyera wari wungirije muri Ambasade ya Uganda mu Rwanda yapfuye – read more
  • 4 March » Nyagatare: Barasaba ko igishanga cy’umuceri gitunganywa – read more

Kicukiro: Abaturage bavuga ko batongera gufasha umuturage mugenzi wabo batarabona ibyo bamufashije mbere aho ubuyobozi bwabishyize

Tuesday 10 May 2022
    Yasomwe na

Yanditswe na Mutungirehe Samuel

Mu murenge wa Gatenga mu kagari ka Nyanza, mu karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, hari umubyeyi witwa Uwimana Gaudence, afite abana 6 nawe wa 7 akaba acumbikanye na nyina ushaje wa 8 mu nzu nto itagira icyumba (Chamblette).

Uwimana yatangarije Mamaurwagasabo ko afite ikibazo kimubuza amahwemo cy’uko yenda gusohorwa muri ako kazu abamo kubera amadeini menshi agezemo kandi ntaho kwerekeza afite.

Ku rundi ruhande abaturage bo mu mudugudu atuyemo bavuga ko mbere yo kumufasha babanza gusobanurirwa aho amabati yagize bigeze kumusakariza inzu yahoze acumbitse mbere ubuyobozi bukarebera hagurishwa ntibuyamusubize none akaba akeneye kubakirwa.

Uyu mubyeyi yatubwiye ko atagira n’akazi akora ngo abone icyo yakuraho kwishyura ubukode bw’iyo nzu acumbitsemo no gutunga umuryango we, asanzwe atunzwe no gufurira abantu imyenda akabona amafaranga yagura icyo kurarira gusa.

Uwimana yibaza aho azerekeza abantu 8 acumbikanye nabo atagira n’icyo kubagaburira

Ku kibazo kijyanye no kubona aho atuza umuryango we, Uwimana yatubwiye ko yavukiye i Kigali afite ababyeyi, cyane ko na nyina akiriho babana, ariko amasambu yabo bayariye ndetse igihe nyina yari afunzwe ikibanza cyari gisigaye abavandimwe be bakiriye akiri muto kuva ubwo atangira gusembera ari nabwo yatangiye kubyara abana batandukanye bitewe n’ubuzima yisangagamo.

Yavuze ko yigeze gucumbika mu nzu iri mu mudugudu wa Juru, ayibamo idasakaye, ayibamo igieh kinini bigeze aho umunyamabanga Nshingwabikorwa wayoboraga akagari ka Nyanza (atibuka izina) avuga ko batasakara inzu z’’abantu bagiye kubera ibibazo bya Gacaca. Uwimana yakomeje kuyibamo idasakaye, banyagirwa, yabona amafaranga akagura shigingi yo gutwikira hejuru cyangwa urusengero rukamugurira shitingi igihe abitabaje.

Bigezeho uwayoboraga akagari abaza igihe uwo mubyeyi amaze muri iyo nzu, barakimubwira, abatonganyiriza igituma abaturage n’abayobozi b’umudugudu batiteranyije ngo bamugurira amabati abone igisenge arazamo abana nawe ubwe, kugira ngo adakomeza gushyira ubuzima bwe mu kaga.

Yakomeje agira ati, “Ati se ubu uyu muntu aramutse aguye muri iyi nzu ntabwo mwaba mubifitemo uruhare? Riwme haguye imvura nyinshi cyane isenya inzu nyinshi, imaze guhita uwo gitifu w’akagari ahamagara umugabo witwa Damascene aramubwira ati mumanuke mujye kureba wa mudamu niba ya nzu yamuguyeho, mumushakire ubufasha, aho kugira ngo muzagira ahandi mujya gukora umuganda mwiteranye umuganda uzarangire mumbwira ko mwamusakariye nta kindi kibazi afite n’abo bana.”

Bukeye bwaho muri uwo muganda rusange, Uwimana avuga ko abayobozi n’abaturage bariteranyije basakara iyo nzu itari iye n’amabati arenga 20 mashya, abamo imyaka ibiri hatava.

Uko Uwimana yirukanywe mu nzu bamusakariye ntibamusubize isakaro rye yahawe n’abaturage

Uwimana Gaudence avuga ko rimwe abo muri Gacaca baza kuhagurisha noneho mbaza umuyobozi w’umutekano witwaga Yoweli nti ese ko hano hantu bahagurishije kandi amabati ari aha hejuru akaba ari ayo abaturage bampaye mwayakuyeho, ko numvise muvuga ngo mufite ikibanza cy’umudugudu niyo mwayubaka muri icyo kibanza wenda nubwo ntahaba ntimwagira ibindi muhakorera cyangwa nagira ikibazo mukahantiza nkahaba?”

Abayobozi bari aho n’abagurishaga imitungo ya Gacaca ntacyo bamusubije, ageraho abaza umuyobozi aho ari bwerekeza kandi nta mafaranga yo gukodesha afite, bukeye uwaguze ya nzu muri Gacaca amuha amafaranga ibhumbi 30, ajya gukodesha indi nzu nto ari nayo ubu akirimo y’ibihumbi 6 ku kwezi.

Ubwo abaturage bahuriraga mu Muganda rusange uhwrutse kuba mu hagati mu kwezi kwa Kane, 2022, Uwimana yongeye gutakambira abayobozi b’umudugudu n’abaturage ababwira ko nyiri iyo nzu arimo agiye kumwirukana kuko amaze amezi ane atamwishyura ubukode bw’inzu cyane ko n’amafaranga ubuyobozi bwigeze kumuha yayaguzemo ibyo kurya by’abana n’ibyamvi by’ishuri kuko batigaga neza amafaranga ashira nta gifatika ayakuyemo.

Abaturage bagaragaeije ubuyobozi ko bigeze kumuha isakaro ry’amabati aho yabaga mbere none bakaba bibaza uko bari bwongere kumufasha bataramenye aho ayo mabati yagiye, cyane ko ubuyobozi bwarebereye ayo mabati agurishanywa n’inzu yabagamo ntibayamusubize cyangwa ngo bayajyane ku kagari abikwe azifashishwe nyuma.

Umukuru w’Umudugudu wa Juru, Barigye Sam, kuri uyu wa mbere tariki ya 9 Gicurasi 2021 yabwiye Mamaurwagasabo ko ikibazo cy’uwo mubyeyi bari bukiganireho mu nama ya komite y’ubudugudu, kandi bagiha umurongo cyarenga ubushobozi bwabo bakagikorera raporo kikagera ku nzego zibakuriye.

Yagize ati, “Mu muganda twakoze n’icyo kibazo tukivugaho, tuvuga tuti ese niba abaturage barubatse noneho baza kuhateza cyamunara baarahagurisha kuki abahaguze icyo kiguzi cy’ibyashyizwemo kitabazwe noneho akagihabwa cyangwa se atanagihabwa kikajya mu buyobozi bwari bwarahubatse noneho twashaka n’ahandi twamwubakira cyangwa ubundi bushobozi tugahera kuri ubwo bwari bwaratanzwe n’abaturage.

Twihaye umukoro wo kubaza ubuyobozi bwari buhari cyangwa ubuhari bakatubwiira uko babyumvaho, ubwo nio ho tuganisha, hanyuma dufite n’inama uyu munsi y’ubuyobozi bw’umudugudu nabatwarasibo, nacyo turi bukivugeho.”

Uyu mubyeyi Uwimana Gaudence ashimira abayobozi b’umudugudu n’abandi bagira neza ko baufashije abana be bakaba biga mu ishuri batakizerera cyane ko iyo wageraga mu mudugudu wa Juru ahita mu Gakozi wabazaga urugo rutarimo umwana waba utiga bakakurangira kuri uyu mubyeyi, ko abana be bataye ishuri kubera ubukene umuryango ufite bwo kubura icyo kurya mbere yo kubona ubushobozi bwo kubona ibikoresho by’ishuri.

Chamblette iraramo abantu 8 itagira icyumba

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru