Mu gihe Guverinoma ishaka guhindura Umujyi wa Kigali ukaba umugi ukeye kandi w’Ubucuruzi bufite isuku, mu karere ka kicukiro ho birasa n’aho ingingo imwe muri zo bigoye kuzayikozaho imitwe y’intoki; uti iyihe, kubera iki?
Aha ni ho usanga abacuruzi, bamwe abahoze mu buzunguzayi vuba aha bagashyirwa mu masoko y’imbuto n’imboga, kuri ubu barataye ayo masoko basubira mu buzunguzayi mu muhanda no ku mabaraza y’inzu z’uburuzi, bikagira ingaruka ku basigaye muri bene ayo masoko, bikarushaho gutiza umurindi ubuzunguzayi mu gihe inzego z’akarere nka DASSO, Irondo ry’Umwuga n’abayobozi barebera, bakabanyuraho bakitambukira ku manywa y’ihangu.
Aho ijisho ry’Umunyamakuru wa Mamaurwagasabo rimaze iminsi rikorera ubugenzuzi higanje ubuzunguzayi ni mu bahawe amasoko mu gice cya Kicukiro Centre, ahazwi nka Corodolo, mu isoko ry’imboga rya Ever Green n’isoko ryo muri Parking yo mu Isoko rya kijyambere rya Kicukiro, aho usanga amaseta bahawe ngo bacururizemo yambaye ubusa, wabaza bake muri bo bahasigaye bakakubwiza ukuri ko nabo bigera nimugoroba bagafunga bakisubiririra mu muhanda no ku mabaraza hagati y’amaduka y’abacuruzi aho bagenzi babo bimuriye isoko.
Mu isoko rya Ever Green ahahoze abacuruzi b’imboga n’imbuto hasigaye ibitanda gusa
Twashatse kumenya “IMPAMVU MUZI” ituma aho imbaraga Leta ishyira mu guca ubuzunguzayi mu Mujyi wa Kigali zicikira intege, tubanza kwegera bake basigaye mu isoko rya Ever Green batubwira ko isoko barihawe ariko barihabwa nta ngamba zifatika zatuma barigumamo.
Nyirabananura Fortune yavuze ko yibuka ko bamaze guhabwa iryo soko bakoze igihe gito bakiri benshi nka 50 ariko ubu abenshi bahasigaye babazwa umusoro ari nka 6 kugeza ku 10.
Mu bacuruzi nka 50 abenshi basigayemo ntibageze ku 10, nabo iyo bwije basubira mu muhanda
Yagize ati “Nk’ubu njye najyaga ngira abakiriya bansanga aha mu isoko ariko iyo ngiye nko guhaha ibirayi bitabamo hano nkabona umukiliya wanjye arimo arahaha mu muhanda aho abazunguzayi twakoranaga bicaye, nkamubaza nti ese noneho wagarukiye hano, arambwira ngo erega hano haba hari ibintu byose, ngo ni ho bugufi.
Hariya mu muhanda baracuruza pe, natwe ariko hari igihe iri soko turita tukigendera, tukajya hariya mu muhanda. Niba uvuye hano mu isoko ufite 2000 frw ari byo ucuruza ushobora gutaha saa kumi n’ebyiri ugize ibihumbo 15 uri mu muhanda.”
Undi watangiranye n’isoko rya Ever Green rya Kicukiro, avuga ko isoko barihawe kugira ngo bave mu muhanda ariko iyo ntego abona itazagerwaho.
Ati “Badukura mu muhanda, batwubakira ahangaha bamwe turaza turijyamo abandi bigenda bibananira, bagenda bavamo; byabananiraga kubera ko nta bakiriya benshi bari bamo. Niba uranguye uyu munsi ku wa Gatanu ushobora kongera kurangura ku wa Kabiri kandi wawundu uri mu muhanda ararangura buri gitondo, buri munsi.”
Hano ubona hahoze abacuruzi, bose bibereye mu muhanda na hariya imbere y’amaduka, bivuze ngo nanjye nimugoroba ndi bujye mu muhanda. Ndajyayo pe! Hari igihe uvuga uti reka ntegerereze hano, umugoroba nugera ndajya mu muhanda. Nonese waba waranguye imboga, kandi urabizi ntizirara kabiri, ukavuga ngo mu mboga 30 ziraye zapfa ariko ninjya mu muhanda ndarara nzimaze.
Abasubiye mu buzunguzayi babivugaho iki?
Ku ruhande rw’abasubiye mu buzunguzayi, bavuga ko nabo bazi neza ko uburyo bacuruzamo butemewe ariko bikoma inzego z’umutekano mu bucuruzi ko zirebera abazunguzayi bigatuma n’uri mu isoko arisohokamo akajya mu muhanda.
Umwe muri bo twasanze yicaye iruhande rw’agataro k’imineke yagize ati “Si ukuvuga ko natwe tudahuriramo n’ibibazo, hari igihe baza bakadufata mu mukwabu w’abanyerondo, wenda bikanze nk’umuyobozi agiye guca hano aje mu isoko rinini ariko nabwo biraruta kwirirwa wicaye hariya mu isoko ritagira abakiriya.
Ubusanzwe umuguzi yoroherwa no kubona hafi ibyo ashaka
Akomeza agora ati "Ikintu gituma ritagira abakiliya ni uko muri twe havamo n’umwe akaza hano mu muhanda, umuntu umwe wenyine arahagije ngo na bagenzi be bamukurikire kuko umuguzi iyo aje agarukira kuri wa muzunguzayi abonye hafi ye, imbere y’amaduka.”
Abacuruzi banenga umurenge wa Kicukiro kubasezeranya ibyo badashyira mu bikorwa
Aba abcuruzi basigaye mu masoko bavuga ko imbaraga nke zavuye ku buyobozi bw’umurenge bwananiwe kugenzura abacuruzi bemerera abazunguzayi kwicara imbere y’amaduka yabo.
Bagira bati “Ibintu by’uko imboga n’imbuto byerekezwa ahantu hamwe twarabisabye kenshi pe; igihe inteko zari zikiba, ariko biranga. Twabisabaga abo ku murenge, barazaga hano bakadukoresha inama, bakatubwira ngo mutubwire imbogamizi muhura nazo, tukabivuga pe, ariko biranga. Baratubwiraga ngo bazadusubiza; ni ukuvuga ngo abatari mu muhanda bafataga inzu hariya muri korodoli hacururizwa ibirayi n’ibitoki bagashyiramo ibintu by’imboga, batwumvisha uburyo ki bazabakuramo bakabazana hano ariko ntibabikora.
Nyiraho ni umucuruzi; uragenda ukamubwira uti wampaye aho nshyiramo imboga nkacuruza, ntabwo yahakwima, nawe icyo ashaka ni amafaranga ku kwezi. Na bariya banyerondo n’aba DAASO nabo hari igihe bahita bakabireba bakigendera, mbese byarabashoboye nabo.”
Indi ngingo umunyamakuru yamenye ni uko ubuyobozi bubishinzwe bwigeze gushyira Camera ku maduka atiza umurindi abazunguzayi, zifata amashusho n’indangururamajwi, bakajya babwira umuzunguzayi mu izina rye ko yareka gucururiza ku rubaraza no mu nzira ariko nabyo ntacyo byatanze mu gihe nta zindi mbaraga baje kumushyiraho ngo bamubuze.
Igiteye agahinda ni uko benshi mu basubiye mu buzunguzayi ari abahawe amafaranga 150 000 frw y’ubuntu, yo kuzahura ubucuruzi, kimwe n’abandi bacuruzi bagizweho ingaruka na COVID-19. Aya ngo asa n’ayatije umurindi abacuruzi, bavira rimwe mu masoko bajya kongera igishoro bagira rimwe mu muhanda n’imbere y’amaduka aho bategera mu nzira abakiriya baje guhaha.
Ubuyobozi bubivugaho iki?
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kicukiro, ayo masoko aherereyemo, Mukandahiro Hydayat, yabwiye Mamaurwagasabo ko byananiranye guca ubuzunguzayi muri kariya gace, igisigaye ari ugukomeza kwigisha, ubyumva akazahava utabyumva bamamureka akajya ahura n’ibyago igihe bije.
Yagize ati “Ntabwo ari ukubiirebera ngo tubyihorere; buriya niba hariikintu kigorana ni ukurwana na kamere muntu. Abo bantu bose bacuruza ahongaho no bo bafite n’ibibanza hariya mu masoko, tubjyanamo bo ubwabo bakikuramo.”
Yakomeje avuga ko bagerageza ko gukora operation zo kubambura ibicuruzwa bajyanye mu muhanda bakabyonona kugira ngo baabce intege ariko nabyo ntacyo bitanga, bucya bagarutse.
Ati “Urebye ubushobozi kaba akarere, Umujyi wa Kigali, umurenge tubashyiramo tubigisha, hari nubwo twbahaye amafaranga yo kugira ngo bagire igishoro bave mu muhanda turacyarwana no gukomeza kubigisha, ariko ntabwo ari ukubirebera ngo tuvuge ngo turabishyigikiye, ngo tubwire n’abandi ngo baze ahubwo abongabo twabagira inama rwose yo kuva mu muhanda kuko babihomberamo kuruta uko babyungukiramo.”
Uyu muyobozi yikoma cyane abacuruzi bakorera mu maduka ya Kicukiro Centre aho abo bazunguzayo baba bicaye ko ari bo babiri inyuma kuko ari bo babaha igishoro n’ibicuruzwa kandi niyo bagiye kubafata mu mikwabu abo bacuruzi babahishira ibicuruzwa abazunguzayi bakiruka, ukagira ngo nta kintu bacuruzaga.
Aba-DASSO n’irondo ry’umwuga ubona ikibazo cyarabarenze ubushobozi
Mu gihe hatagizwe igikorwa bigaragara ko intambwe yo guca ubucuruzi bw’akajagari mu Mujyi wa Kigali yasubira inyuma mu gihe tumwe mu turere tuwugize tutajyanye n’intumbero y’umugi muri iyo gahunda ngo tuyishyigikire.























