Wednesday . 4 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 4 March » Santa Kinyera wari wungirije muri Ambasade ya Uganda mu Rwanda yapfuye – read more
  • 4 March » Nyagatare: Barasaba ko igishanga cy’umuceri gitunganywa – read more
  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more

Musanze: Hari umwana wasambanyijwe abyara bigoranye none yabuze amafaranga yo kwishyura ibitaro

Tuesday 28 June 2022
    Yasomwe na

Mu karere ka Musanze, umurenge wa Nyange mu kagari ka Cyivugiza mu mudugudu wa Bwati, hari umwana wasambanijwe afite imyaka 17 bimuviramo gutwara inda, aratwita none yabyaye umwana ufite ikibazo ashyirwa muri bitaro by’abana bavutse batujuje igihe (Neonatology), arataka ko yabuze ubwishyu bwo kwishyura ibitaro bikuru bya Ruhengeri agera ku bihumbi 207 Rwf kugira ngo asezererwe mu bitaro.

Uyu mukobwa utaruzuza imyaka y’ubukure, twamuhaye izina rya Mukaneza, asanzwe arera barumuna be batanu kuko se yapfuye na Nyina ubabyara akaba yarabataye.

Twamusuye kwa muganga aho yabyariye bigoranye, kuri ubu umwana we akaba arimo kugenda azanzamuka ariko yadutangarije ko ahangayikishijwe n’aho azakura amafaranga yaciwe n’ibitaro.

Mu kiganiro yagiranye na Mamaurwagasabo yagize ati, "Umusore yaraje aranshuka aransambanya ndatwita, ubwo bigeze mu gihe cyo kubyara umwana avuka atarimo gufata ibere, bamushyira mu byuma ariko bamaze kumusezera ubu nabuze amafaranga ibihumbi 207 Rwf yo kwishyura ibitaro kugira ngo ntahe, ndibaza uburyo nzava hano mu bitaro bikanyobera. "

Umuturanyi w’uyu mwana wabyaye imburagihe witwa Birori yemereye Mamaurwagasabo ko uyu mwana nta hepfo na ruguru agira kandi arera abandi bana Kuko nyina yabataye bonyine, akaba asaba ubuyobozi kugira icyo bakorera uyu mwana na barumuna be.

Twifuje kumenya icyo ubuyobozi bw’umurenge wa Nyange buvuga kuri iki kibazo maze Umunyamabanga Nshingwabikorwa, Ndayambaje Kalima Augustin avuga ko atari azi icyo kibazo gusa yemeye ko agiye kugikurikirana.

Gitifu Ndayambaje Kalima Augustin yagize ati "Iki kibazo ntabwo nkizi, gusa ubu ngiye kubikurikirana."

Ubwo twakoraga iyi nkuru uyu muturanyi we yatubwiye ko agiye kujya kumusura kwa muganga kugira ngo arebe uko amerewe, mu gihe umusore wamuteye inda ngo atamufasha, ko aheruka amaronji n’ibinyomoro yamuhaye agitwite.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru