Yanditswe na Mutungirehe Samuel
Mu gihe u Rwanda rwifatanyanyaga n’Isi kwizihiza umunsi Mpuzamahanga w’umugore, “International Woman Day 2022”, mu karere ka Kicukiro basanze hari ibigikwiye gushyirwamo imbaraga mu kugira ngo umugore agere aho yifuza kugera, haba mu kwiteza imbere no kuzamura imyumvire mu kumva ko umugore nawe ashoboye nka musaza we.
Ibirori byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umugore, ku rwego rw’akarere ka Kicukiro byabereye ku biro by’umurenge wa Kanombe, ahateraniye abagore baturutse mu nzego zitandukanye zibahagarariye kugeza ku mudugudu, bamwe mu bagize inteko ishinga amategeko, n’abagabo baje kwifatanya nabo mu kwizihiza uwo munsi, ku nsanganyamatsiko igira iti “Uburinganire n’ubwuzuzanye mu mihindagurikire y’ibihe”.
Uhagarariye Inama y’Igihugu y’Abagore mu karere ka Kicukiro, Babla Mugenzi, yavuze ko nubwo hari aho abagore muri ako karere bageze hakiri ibindi byo gushyirwamo imbaraga kuko batifuza kuma hamwe.
Yagize ati “Gukomeza gushyira imbaraga mu bikorwa bigamije n’imihindagurikire y’ibihe, cyane ko twabonye ko mubi bigerahio bidasiga umugore. Ikindi cyashyirwamo imbaraga ni ugufatanya na basaza bacu, cyane ko mwatugaragarije intambwe nziza y’urukundo mudukunda ndetse n’ubufatanye mudahwema kutugaragariza, kugira ngo tubashe gukura imiryango ituye mu manegeka ituzwe aho umutekano wayo waba wizewe.”
Yongeyeho ko hakwiye no gukomeza ibikorwa bifasha kuzamura imyumvire y’umugore, cyane ko byagaragaye ko umugore ari Mutima w’Urugo kandi akaba ishingiro ry’ibikorerwa mu muryango.
Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro, Umutesi Solange, yavuze ko kuri uyu munsi abantu baba bakwiye kwiyibutsa, guhsimira umugore uruhare agira mu iterambere, ryaba iryo kurema binyuze mu ruhare agira mu gushyira umuntu ku isi, kumukuza no kumugira umuntu nyamuntu no gushyigikira urugo kugira ngo umuryango ube ishingiro ry’iterambere.
Umutesi yavuze ko kwizihiza uyu munsi bibanza gushimangira Icyivugo cy’Abanyarwandakazi kigira kiti “Sinzatesha agaciro uwakansubije”.
Akomeza avuga ko bongera kureba ahakwiye gushyirwamo imbaraga, ati “Aho ni ho hazamo ikibazo cy’imiryango igifite amakimbirane, gukomeza kwita ku bana bari mu mirire mibi no kuyibakuramo, gukomeza kureba bya bibazo bishobora kuba bikibangamiye umudendezo w’abaturage, binabangamira umugore.
Mu karere ka Kicukiro, Imibare y’ikigo cy’ibarurishamibare NISR, cyagaragaje ko gukoresha umuriro w’amashanyarazi byavuye kuri 7.7% mu 2010 bigera kuri 20.3% mu 2017, umubare w’abakoresha inkwi uva ku 9.4% uragabanuka ugera kuri 2.5%, aho ni ku bagabo bayoboye ingo. Naho ku bagore bayoboy ingo bakoresha inkwi byavuye ku 8.7% ugabanukaho gato ugera kuri 7.7%.
Umuhuzabikorwa w’umuryango Nyafurika w’ivugabutumwa, AEE/Kigali umushinga USAID Ubaka Ejo/OVC, Nyirasafari Josiane, Nibigira Ansila, yavuze ko umugore ari we uri ku ruhembe rw’ibikorwa bakora, cyane cyane bagamije kugira ngo hubakwe umuryango mwiza, uteye imbere kandi ufite ubuzima bwiza.
Umuyobozi w’umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe imiturire mu mujyi wa Kigali, Dr. Mpabwanamaguru Merard, wari umushyitsi mukuru, yavuze ko mu muryango nyarwanda hasigaye harimo icyaha cyo Gusambanya Abana, gikomeye kirimo kureberwa kandi kigira ingaruka ku muryango nyarwanda w’iki gihe n’ejo hazaza.
Dr. Mpabwanamaguru, ti "Imibare igenda yiyongera, ari bwo mfashe uyu mwanya mu izina ry’Ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali nsaba abagore kudahishira aho iki cyaha cyabereye, gutangira amakuru ku gihe kandi no kwegera cyane uhura n’iki kibazo, kuko umwana wasambanyijwe bigira ingaruka mu mibereho ye y’ejo hazaza; bamwe mu basambanywa hari ababikuramo ubumuga, inda ugasanga abana bavutse muri ubwo buryo nabo ni umugoko, umusaraba ku gihugu."
Mu kwizihiza uyu munsi Mpuzamahanga w’Umugore muri aka karere byaranzwe no kuremera abagore batandukanye mu bijyanye no guhangana n’ihindagurika ry’ibihe, aho abafatanaybikorwa barimo AEE batanze Gaze zo gutekesha ku bagore abandi bahabwa imbabura zikoresha amakara make ashoboka, ikigega gifata amazi yo ku nzu n’ibindi.




















