Mutungirehe Samuel
Mu karere ka Kicukiro mu Murenge wa Gatenga, kuri Site y’Itora yo mu kagari ka Nyanza kimwe n’ahandi mu gihugu bazindukiye mu matora y’abagize komite nyobozi y’umudugudu, ariko mu midigudu 13 igize akagari kose umugore umwe ni we watorewe kuyobora umudugudu.
Ni amatora yabaye kuri uyu wa Gatandatu mu gihugu hose, hatorwa komite nyobozi y’umudugudu n’umujyanama rusange uhagarariye umudugudu ku rwego rw’akagari.
Ingabire Immaculee yabanje kurahoza abaseseri ba Komisiyo y’Igihugu y’amatora mbere yo gutangira imirimo
Abatoresha bakiraga impapuro mu duseka z’abagize inteko itora batoreyeho
Kuri site y’itora y’akagari ka Nyanza, ku kigo cy’Amashuri abanza cya George Fox Kagarama hazwi nka Des Amies, hatoreye imidugudu 9 muri 13, indi itorera ku yindi site iri muri ako kagari.
Karugwiza Denise, ni we mugore rukumbi watorewe kuba Umukuru w’umudugudu w’Ihuriro mu bandi batorewe kuyobora imidugudu igize akagari ka Nyanza yatoreye kuri iyi site.
Yabwiye Mamaurwagasabo ko byamushimishije nk’umugore kugirirwa icyi kizere, kandi agiye gufatanya n’abaturage kugera kui terambere cyane ku mibereho myiza.
Yagize ati “Nabyakiriye neza kuko nifuzaga guharanira iterambere ry’umudugudu n’imibereho myiza y’abaturage muri rusange.”
Yakomeje agira ati “Kuba ntowe hari iterambere ringezeho bitewe n’uko bangiriye ikizere; nari nsanzwe nshinzwe imibereho myiza ariko bangiriye ikizere nzamuka mu ntera, ni ibyo kwishimirwa muri rusange.
Tuzakorana neza, duharanira iterambere ry’umudugudu, duteza imbere abana b’inshuke no guharanira isuku muri rusange.”
Abatuye mu mudugudu wa Juru bagize inteko itora bibutse ko hari umuturage witwa Sam Barigye bagiriye ikizere bamwamamariza kubayobora nubwo atari ahari kuri site y’itora ariko ku murongo wa telephone abemerera ko yabayobora neza bamugaragarije icyo kizere bakamutora.
Inteko itora yatanze n’abandi bakandida bamwe bagenda bagaragaza impamvu badashaka guhatanira uwo mwanya bawuharira Barigye na Hagenimana Alex. Barigye utariuhari yatowe ku majwi 41 kuri 6 ya mugenzi we, aba atorewe kuba Umukuru w’Umudugudu wa Juru atyo.
Amaze kuhagera agasanga bamutoreye uwo mwanya, yabwiye Mamaurwagasabo ko yari asanzwe ayoboye Isibo ya 6 mu masibo agize umudugudu wabo, ariko ikizere abaturage bamugaragarije ari nk’igihango bagiranye bityo nawe azakigenderaho bagafatanya mu kugera ku iterambere.
Ati “Birashmishije kumva wagirirwa ikizere cyane cyane udahari, ariko nanone niyo waba uhari kugirirwa ikizere kugir ango abaturage bagutore ko ubayobora birashimishije. Ariko nanone hari igihango uba ugiranye nabo kugira ngo ubafashe nawe wifasha, uteza imbere aho mutuye.”
Yakomeje avuga ko iterambere ry’umuturage ari ryo rimushishikaje.
Ati “Nk’Umukuru w’umudugudu rero inshingano zacu na komite nzaba mfatanyije nayo kuyobora ni ukugira ngo turebe ko iterambere ry’umudugudu turishira imbere, imibereho myiza; ubwo ni ukuvuga ngo tukareba gahunda za leta zirubahirizwa, abaturage turabakangurira kuzikora harimo Ubwisungane bwa Mituweli abantu bose bagomba kuyigira noneho n’imibereho myiza harimo kurwanya ko abana bagwingira, tukagerageza kureba ko buri muturage wese afite akarima k’igikoni gatuma ibyo barya biba bifite intungamubiri byose abana bagakura neza.”
Yongeyeho ko nubwo ari mu Mujyi ariko korora nabyo bishoboka, aho azashishikariza abaturage korora yaba inkoko imwe itera amagi kugira ngo indyo yuzuye igerweho ikungahaye ku biyigize byose.
Uwari uhagarariye amatora kuri iyi site y’itora ya Nyanza, Ingabire Immaculee, yabwiye umunyamakuru wa Mamamurwagasabo ko amatora yagenze neza kuva yatangira, kuko nta mudugudu utitabiriye mu yatoreye kuri iyo site, inteko itora muri buri mudugudu yari yujuje umubare ngombwa uyemerera gutora kandi imiziririzo ku batemerewe gutora babanje kuyimenyeshwa yose.
Uyu nawe yatorewe kuyobora umudugudu wa Sabaganga
Amatora yakozwe kandi hazirikanwa ingamba zo kwirinda COVID19




















