Thursday . 5 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 5 March » Iran yatangije ibitero byo ku butaka ku Ba Kurde bo muri Iraq – read more
  • 5 March » Rura yatangaje ibiciro bishya by’ibikomoka kuri Peteroli – read more
  • 5 March » Inama y’abaminisitiri yemeje ifungurwa ry’abarenga 1800 – read more
  • 4 March » Santa Kinyera wari wungirije muri Ambasade ya Uganda mu Rwanda yapfuye – read more
  • 4 March » Nyagatare: Barasaba ko igishanga cy’umuceri gitunganywa – read more

Kicukiro: Hari abacuruzi batarasobanukirwa uko babona inguzanyo mu Kigega Nzahurabukungu

Monday 2 May 2022
    Yasomwe na


Mu gihe Guverinoma y’u Rwanda yiyemeje kongera amafaranga mu Kigega Nzahurabukungu, (Economic Recovery Fund), agera kuri miliyari 150frw, mu karere ka Kicukiro haracyari abacuruzi bavuga ko bifuza kubona kuri ayo mafaranga ariko ntibamenye aho babariza n’uko bayageraho kugira ngo babone inguzanyo ihendutse ishobora kubafasha kuzahura ibikorwa byabo byagizweho ingaruka na COVID-19 nk’uko n’abandi bayifashishije.

Mu kwezi kwa Gatatu, Guverinoma yatangaje ko igiye kongera mu Kigega Nzahurabukungu miliyari 150 z’amafaranga y’u Rwanda kandi imikorere yacyo igakomeza kuvugururwa kuko byagaragaye ko cyagize akamaro gakomeye, bityo n’ibindi byiciro bitariingenzi cyane bigerweho n’ayo mahirwe.

Bamwe mu bacuruzi bato baganiriye na Mamaurwagasabo bo mu murenge wa Gahanga na Kagarama mu karere ka Kicukiro, bavuze ko icyo kigega bacyumvise ariko batarabona uwabaha amakuru arambuye y’uburyo bagera kuri ayo mafaranga bakayifashisha.

Nzaramba Edmond Rugena, acururiza muri Kagarama, yavuze ko kimwe n’abandi banyarwanda igihe Goverinoma yabaga yashizeho Guma mu Rugo yafungaga iduka akajya mu rugo kuko nta mucuruzi wabaga wemerewe gufungura igihe adacuruza ibiribwa. Ibyo ngo byatumye inyungu yaboonaga ku gicuruzwa yaranguye itamugeraho ahubwo atangira gutungwa n’ayo yari yarakoreye bigera no ku gishoro.

Yagize ati, “Ntawe utaragizweh ingaruka n’ikicyorezo, cyeretse wenda uwahise abona akazi kuko kije, nahubundi ubucuruzi nkuko mubizi bwarahagaze twese tujya mu ngo. Ayo mafaranga nimvuse kuri radio Minisitiri w’Intebe abivuga ko agiye kwiyongera ariko ntabwo twe bato turamenya uko twayageraho, wenda wasanga areba abo obafite inganda cyangwa abacuruzi banini bafite uko bagera ku nguzanyo zikomeye za banki. Njye ntabwo nzi aho naguza kandi nanjye wenda mbikeneye.

Ndayakeneye kuko nanjye igishoro nakoreshaga cyaragabanutse, ubu niba narajyaga kurangura nkoresheje wenda ibihumbi 200.000 Frw nkaba nsigaye njyana iryo jana (100.000Frw) kandi nabwo hashize iminsi ndihiga urumva ko byacitse intege kuko cya gishoro cyaragabanutse n’inyungu iragabanuka.”

Kamugena Laurence nawe akorera iruhande rw’isoko rya Gahanga, avuga ko muri Covid, igihe habaga hashyizweho ingamba zo gukorera mu ngu no gufunga ubucuruzi yakingaga agatangira gutungwa n’igishoro.

Yagize ati, “Nanjye nkeneye ayo mafaranga rwose, kuko nari mfite umwana wamfashaga gucuruza mu iduka nkfite ibintu byinshi none nsigayemo njyenyine ndwana no kubona ubukode bw’inzu no kwanga kubura icyo nkora ngo nicare mu rugo.

Kuba nanjye muri banki kuguza amafaranga yo gushora simbyanga ariko akenshi banki ziba zifite inyungu nini utashyira mu bucuruzi buciriritse ngo bakwemerere kandi bisaba n’ingwate igaragara bitewe n’amafaranga ushaka, sinabona rero iyo ngwate cyangwa ngo mbone unyishingira mu bucuruzi kandi hari n’ibindi mba nsabwa mu buzima bwa buri munsi.”

Ubwo Guverinoma yashyiragaho iki kigega, cyabanje gushyirwamo miliyari ijana z’amafaranga y’u Rwanda, muri yo angana na miliyari 42 ahita agenerwa amahoteri nk’urwego rwari rwarakozweho bikomeye n’ingaruka za COVID-19.Izo miliyari zafashije amahoteli agera ku 139 mu gihugu, ashobora koroherezwa umwenda yishyura buhoro buhoro, ndetse ahabwa n’igihe cy’imyaka itatu kugira ngo uko ubuzima bugenda bugaruka azabashe kuva mu myenda.

Kuri iyi nshuri biteganyijwe ko azagera no ku bindi bikorwa by’ubucuruzi nabyo bikabasha kubona inguzanyo ku nyungu yoroheje bikaahura ibikorwa byagizweho ingaruka na COVID-19.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru