Thursday . 5 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 5 March » Iran yatangije ibitero byo ku butaka ku Ba Kurde bo muri Iraq – read more
  • 5 March » Rura yatangaje ibiciro bishya by’ibikomoka kuri Peteroli – read more
  • 5 March » Inama y’abaminisitiri yemeje ifungurwa ry’abarenga 1800 – read more
  • 4 March » Santa Kinyera wari wungirije muri Ambasade ya Uganda mu Rwanda yapfuye – read more
  • 4 March » Nyagatare: Barasaba ko igishanga cy’umuceri gitunganywa – read more

Kicukiro: Nyuma yo gutabaza ntibatabarwe ibiza byatangiye kubahitana

Sunday 24 April 2022
    Yasomwe na

Yanditswe na Mutungirehe Samuel

Hashize igihe gito Mamaurwagasabo ibagejejeho inkuru y’abaturage bo mu karere ka Kicukiro, mu Murenge wa Gatenga, akagari ka Nyanza mu mudugudu wa Juru, ahitwa mu Gakoki batabaje Leta ko amazi ava mu muhanda urimo gukorwa wa Sonatubes-Gahanga yayobowe muri ako kage ari menahi bityo iyo imvura nyinshi iguye abasanga mu nzu akabasenyera, agatwara n’ibikoresho byabo byo mu nzu, bategereza ko ubuyobozi bugira icyo bubikoraho gifatika amaso ahera mu kirere none ingaruka z’ayo mazi zatangiye kwigaragaza. Umuntu umwe yahitanywe n’amazi y’imvura yaguye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu.

Ni ikibazo abaturage bo muri aka gace bavuga ko beretse ubuyobozi kenshi ariko bukakirenza ingohe, aho amazi ava ku musozi wa Rebero akamanuka umuhanda wose ugana Kicukiro Centre yayobowe muri Ruhurura imwe imanuka mu mudugudu wa Juru ahazwi nko mu Gakoki, aba afite ingufu nyinshi agasanga Ruhurura yari ihasanzwe ari nto akayuzura akayirenga akirara mu nzu z’abaturage ubundi isuri igasakuma ibyo isanze.

Imvura yaguye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu, yahitanye umusore w’imyaka 25 bagenzi be babiri bararanaga mu nzu imwe irabakomeretsa ku buryo umwe ari kwitabwaho kwa muganga undi akaba atakomeretse cyane ari mu gace yari acumbitsemo kuko inzu yo yamaze gusenyuka hasigaye amabati y’igisenge gusa nayo ari hasi.

Mugisha Samson, ni umwe mu barokotse inzu zabaguyeho, ariko mugenzi we yanuhitanye, yagize ati, "Twari twaryamye kare, tugiye kumva twumva imvura iraguye; haciye akanya gato twumva ikintu kikubise ku rugi, umuryango uhita upfa ntiwabasha gukinguka ngo dusohoke turebe. Haciye akandi kanya (imvura igwa ari nyinshi cyane) twumva ibikuta by’amabuye byari byubatse hejuru yacu biragwa bihita bikubita inzu twarimo noneho bihita byinjizamo amazi ya Ruhurura yose, aradukubita twese adutwara hariya hepfo.

Mugenzi wanjye umwe namubonye undi turamubura, nyuma twaje kumubona yashizemo umwuka."

Abaturage bafite inzu zatwawe n’ayo mazi, babwiye Mamaurwagasabo ko igihe kigeze ngo bakizwe ayo mazi kuko azahora ahitana abantu nihatagira igikorwa ngo iyi ruhurura yongererwe ubunini, bityo amazi yose abone aho aca atangije imitungo yabo.

Uwamaliya Claudine, ahagarariye umwe mu bafite inzu zatwawe n’amazi zigasenyukana n’imitungo n’ubuzima bw’abantu.

Yagize ati, "Iki kiza kitugezehi ni ukubera ikorwa nabi ry’umuhanda. Bariya Bashinwa (CRBC) baraje bubaka hanyuma ahantu hari inzira zitandukanye amazi yanyuragamo bagenda bahasiba amazi yose kuva Gale ya Nyanza bayayobora muri iyi Ruhurura inyura hano muri Gakoki. Kubera ko imvura iri kugwa ari nyinshi amazi yabaye menshi aza gusenyera abaturage nk’uko mubibona.

Turasaba ubufasha bwa Leta, ku buryo bakagura iyi Ruhurura kandi umuhanda bakongera bakawuha inzira zitandukanye amazi yanyuragamo bityo akajya agera hano yagabanyine umuvuduko."

Ku ruhande rw’Ubuyobozi, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gatenga, Mugisha Emmanuel, yemeje ko imvura yaguye ari nyinshi amazi arenga Ruhurura yari yarubatswe bituma amazi ajya mu baturage.

Yakomeje agira ati, "Ndetse umwe mu baturage bari baryamye amazi yamujyanye yitaba Imana, ubu dufatanyije n’abaturage n’ubuyobozi bw’umudugudu turimo turashaka uburyo yajya gushyingurwa."

Yakomeje avuga icyo bagiye gukora, ati, "Ikibazo cya Ruhurura, mu by’ukuri Ruhurura yari yubatswe neza ubona ari ndende ariko imvura yaguye idasanzwe; ubu twavuganye n’abatekenisiye bo mu bikorwa remezo ubu mukanya baraza turebe ikindi cyakorwa.

Ku byangijwe n’iyi mvura bigasiga abaturage ntaho kwikinga, uyu muyobozi yavuze ko habaruwe ibyangiritse kugira ngo Minisiteri ibishinzwe izabafashe nk’uko ubushize nabwo habaye Ibiza nk’ibyo babagashije bakongera kwisuganya.

Ikibazo cy’aba baturage kandi ubwo giheruka, Minisitiri w’Ibikorwa remezo ubwe yasabye Mamaurwagasabo kumuha telefone ngendanwa z’umwe mu bahatuye bahura n’icyo kibazo ariko uwo muturage avuga ko nta muyobozi uramuhamagara amubaza ikibazo bafite.

Ubwo twakoraga iyi nkuru, ku mugoroba wo kuri iki cyumweru umurambo wa nyakwigendera wari ujyanywe ku irimbi rya Nyamirambo gushyingurwa ku ruhushya rw’umuvandimwe we wari wahageze akabona ibyabaye.

Imyenda n’urukweto rumwe bya nyakwigendera byabonetse ahari inzu yacumbikagamo na bagenzi be babiri barokotse

Uyu musore wahitanywe n’ibi biza yari umwe mu bagizweho ingaruka ubushize n’ibiza nk’ibyo byabaye nanone aho mu Gakoki ndetse nawe yabaruriwe ibyangiritse aranishyurwa nk’uko abo babanaga babidutangarije.

Umusore waryamaga muri iyi nzu yarokowe n’uko igikuta cyagwiriye inzu cyasanze aryamye ku rukuta rw’inzu hatari hafi y’umuryango

Amazi amanurwa n’umuhanda wa Sonatubes-Gahanga asohokera muri Bizi ashatu akamanukira muri ruhurura isanzwe inyura mu Gakoki itarongerewe ubushobozi bwo kuyakira mu gihe azaba ari menshi

Aha ni ho amazi yari asanzwe anyura ariko kuri iyi nshuro yabaye menshi ahirika urukuta rwa Ruhurura ayobera mu baturage umwe ahasiga ubuzima

Amazi yahise ahirika urukuta rw’igipangu cy’inyubako ya Ahava River yimena mu nzu z’abaturage asenya inzu bararamo zimanuka mu kabande

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru