Yanditswe na Mutungirehe Samuel
Hari abaturage bo mu karere ka Kicukiro mu Murenge wa Kagarama bashima akarere ko kabubakiye umuhanda mwiza uzenguruka mu kagari ka Muyange, gusa bavuga ko ahagenewe inzira z’abanyamaguru hatubatse neza cyangwa ngo harangire, hamwe hakaba hasigaye hateza impanuka ku bana bajya banava ku ishuri mu gihe babisikana n’imodoka.
Ubwo umunyamakuru wa Mamauurwagasabo yazengurukaga uwo muhanda wa kaburimbo, yasanye uko neza ariko kuva mu mudugudu wa Mugeyo usanga hakurya y’umuhanda ahagenewe inzira z’abanyamaguru harubatswe ariko batuzuye, ku buryo usanga hamwe bisaba ko ubura aho uca ukanyura muri kaburimbo hagati ukaza gusubira mu nzira y’abanyamaguru nyuma.
Hari aho inzira yagenewe abanyamaguru yasigaye ituzuye, bisaba guca mu muhanda ubisikana n’imodoka
Kamugisha Celestin ukorera hafi y’uwo muhanda, yatubwiye ko babona abubatse umuhanda baribagiwe kuza kuwuzuza, cyane ko nt ayandi makuru bafite.
Yagize ati, “Umuhanda tubona barawusize gutyo kandi ngo wararangiye, sinzi niba bibuka ko basize zino dallette zipfundikira rigore z’umuhanda zitariho zose kandi ari zo abanyamaguru banyura hejuru.”
Undi yagize ati, “Barubatse ariko bageze hano inzira y’abanyamaguru irabura, bisaba ko uca mu muhanda ukongera gusubira mu nzira y’abanyamaguru uheze haruguru. Nk’ejo imodoka yari igonze umwana amanuka nayo izamuka kuko yari mu muhanda bitewe nuko nta nzira y’abanyamaguru bashyize hano, haracyari amabati y’inzu bahasenye.”
Ku bw’aba baturage, bavuga ko niba akarere karasoje kubaka umuhanda bakwiye gusubira inyuma bakareba uko umuhanda umeze bagakosora ahagaragaye ikibazo kitarateza impanuka cyangwa izindi ngorane.
Twegereye ubuyobozi bw’akarere ka Kicukiro, maze umukozi ushinzwe imihanda n’ibiraro, Twagirumukiza Daniel, atubwira ko umuhanda utaruzura cyane ko hagezweho kubaka igice cy’umuhanda unyura munsi y’ibiro by’akarere.
Yagize ati. “Ibyo gupfundikira (dalette) cyo hari ahantu hari hafit ikibazo muri santere twagiye dupfundikira ariko umuhanda wose ntabwo wari uteganyijwe gupfundikirwa. Ni ahantu hari amaruhurura manini cyangwa mu mudidugu mu nsisiro, ahari abaturage benshi.”
Twagirumukiza yijeje abaturage ko ahaba harasigaye ibibazo bazabisuzuma mu gihe bari kubaka umuhanda ugera ku karere.





















