Friday . 17 April 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 April » Perezida w’u Burundi yaragije Imana igihugu cye nyuma y’uko ububiko bw’intwaro z’igisirikare cy’u Burundi bufashwe n’inkongi y’umuriro – read more
  • 31 March » Spain yafunze ikirere cyayo ku ndege z’intambara z’Amerika – read more
  • 31 March » Gakenke: Bakusanyije Miliyoni zisaga 200 zo kurengera abatishoboye – read more
  • 26 March » Perezida Kagame :Iterambere ry’amadini n’amatorero n’Igihugu gitera imbere – read more
  • 26 March » VIBE yahanze imirimo igera ku bihumbi 43,000 ku rubyiruko rwo mu Rwanda – read more

Kicukiro ku Isonga mu isuku, Ngororero igaheruka abandi

Wednesday 13 March 2024
    Yasomwe na

Akarere ka Kicukiro mu mwaka wa 2022 kagize ijanisha rya 86.6% mu isuku, gahiga utundi turere mu gihugu.

Raporo y’Urwego rw’Imiyoborere, RGB igaragaza ko mu bushakashatsi iki kigo cyakoze, cyasanze Akarere ka Ngororero ari ko katagira umuco w’isuku uhamye kurusha utundi mu Rwanda.

Imibare y’iyi raporo yerekana ko Akarere ka Kicukiro mu mwaka wa 2022 kagize ijanisha rya 86.6% mu isuku, ni ukuvuga impinduka ya 2.3% mu mwaka wa 2023 mu gihe Ngororero yo yagize ijanisha rya 67.1, wabigereranya n’uko byari bimeze mu mwaka wa 2021 ugasanga yaramanutse igera kuri -10.1%.

Amasangano y’imihanda ya Kicukiro Center

Akarere ka Kabiri mu kugira isuku n’umucyo ni
Nyamasheke, aho ikurikira Kicukiro ku ijanisha rya 78.6%.

Nyuma ya Nyamasheke hakurikiraho Rwamagana, nyuma yayo kahaza uturere two muri Kigali gisigaye, ni ukuvuga Gasabo na Nyarugenge.

Iyo usesenguye uko uturere two muri Kigali tuza imbere y’utundi, ku rundi ruhande raporo yerekana ko twadohotse kubera ko twamanutseho ijanisha rya -1.1% kuri Gasabo na -5.2% kuri Nyarugenge.

Si uturere two muri Kigali twamanutse mu manota ahubwo n’utundi twinshi mu gihugu natwo twaramanutse, ukurikije uko raporo ibigaragaza.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro, Mutsinzi Antoine

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru