Yanditswe na Mutungirehe Samuel
Abatuye ahazwi nko Gakoki mu kagari ka Nyanza umurenge wa Gatenga mu karere ka Kicukiro ntibagisinzira iyo imvura iguye kubera amazi menshi aturuka mu muhanda wa Gahanga-Sonatubes urimo kubakwa aho amazi yose ava guhera kuri Gale ya Nyanza yayobowe muri Ruhurura imwe gusa imanuka mu ngo z’abaturarage amazi akayirenga agasanga abaturage mu nzu.
Aho mamaurwagasabo yasanze hari ikibazo cyane ni mu mudugudu wa Juru, ahazwi nko mu Gakoki, aho amazi amanukira muri Ruhurura inyura munsi y’inyubako ya Ahava River akuzura muri ruhurura yaba menshi akirara mu nzu z’abaturage zimwe akazisenya.
Bamwe mu bagizweho ingaruka n’ayo mazi, bavuga ko ntako batagize ngo bagaragaze ikibazo bafite cy’amazi menshi yayobowe muri ruhurura imwe ku muhanda ureshya na kilometero imwe, nyamara hari hasanzwe hari n’ahandi anyura ariko akabonezwa inzira imwe gusa kuko ari ho hubatse ruhurura ikoze neza kubera mu kabande.
Umwe muri bo utifuje gutangaza amazing ye, yavuze ko iyo abigatagaje ubuyobozi bumufata nk’ubabuza amahwemo.
Yagize ati "Si njye gusa aya mazi asenyera, kuko ava hejuru ku muhanda yimennye mu nzu zindi yazisenye. Imvura iherutse kugwa ku manywa amazi arenga ruhurura adusanga mu nzu ibintu byose biba amazi anansenyera igikuta cy’inzu hanze."
Undi yagize ati, "Izi nzu nshya ubona zubatse vuba n’uru rukuta rw’amabuye nashyizeho ni ukubera amazi y’iyi ruhurura ica mu ngo. Yaruzuye imena mu rugo inzu ebyiri ziragenda n’urukuta ruragwa. Twasaba ko bagerageza bagashaka uko aya mazi yahabwa indi ruhurura hariya munsi ya Nobleza hotel kuko kuyayobora yose hano ni ukuduhemukira. Hano dutuye ni munsi y’umusozi kandi ntitwakiyubakira indi ruhurura."
Ikibazo cy’aba baturage mamaurwagasabo yakimenyesheje ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali ntibwagira icyo bukivugaho.
Gusa minisitiri w’Ibikorwa remezo yagerageje kumenya imiterere y’iki kibazo, asaba mamaurwagasabo kumuhuza mu buryo bwihariye n’abagirwaho ingaruka n’icyo kibazo.

















