Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude
Hotel Classic yo mu mujyi wa Kigali nyuma yo gucumbikira Umuhanzikazi w’icyamamare Rose Muhando n’ababyinnyi be babiri mu gihe kingana n’iminsi 5, kuri ubu igiye kujyana mu nkiko, abamutumiye uyu muhanzi kuko bayihaye Sheke itazigamiye.
Uyu muhanzikazi wo mu gihugu cya Tanzania yageze mu Rwanda tariki ya 4 Werurwe 2022 , ataramira abanyarwanda tariki ya 6 Werurwe , akaba yarasubiye iwabo tariki ya 9 Werurwe 2022 .
Nkuko byatangajwe n’umukozi ushinzwe itangazamakuru no kumenyekanisha ibikorwa bya Hotel, Nkundineza Jean Paul yabwiye itangazamakuru ko bari kwitegura gutanga ikirego kubera sheke bahawe itazigamiye n’abateguye igitaramo cya ‘Rwanda Gospel Stars Live’ Cyane ko ari n’icyaha gihanwa n’amategeko.
Ni sheke yatanzwe iriho amafaranga Miliyoni 1.277. 500 Frw yatanzwe mu rwego rwo kwishyura icumbi n’ibyakoreshejwe n’umuhanzikakazi Rose Muhando n’ababyinnyi be kuva batangiye kuba muri iyi hotel ubwo bari mu Rwanda.
Uyu muyobozi akomeza avuga ko nyuma y’uko Rose Muhando yari ageze kuri Hotel bakumvikana n’abari bamuzanye, Nzizera Aimable wari uhagarariye ‘Rwanda Gospel Stars Live’ atongeye kwitaba telefone ye ngendanwa.
Gusa birinze kugira icyo babaza umuhanzi kuko bari bazi ko ari umushyitsi, birinze kumubangamira cyangwa kugira icyo bamubaza, bigira inama yo kuzafatira ibintu bye mbere y’uko ataha bakabanza kubona uwamuzanye.
Byabaye ngombwa ko bifaturwa hanyuma ku tariki 9 Werurwe 2022 ubwo Nzizera wateguwe iki gitaramo yari agiye gufata Rose Muhando kuri hoteli kugira ngo amujyane ku kibuga cy’indege i Kanombe, yamenyeshejwe ko amafaranga ye atarishyurwa kandi batamurekura atari yishyura amafaranga yose ya hotel.
Byabaye ngombwa ko Nzizera yumvikana n’ubuyobozi bwa hoteli abuha sheke, ariko abasaba kujya kuyibikuza nyuma ya saa sita kuko aribwo amafaranga yari bube ahari ariko bageze kuri Banki basanga Konte imaze igihe idakora.
Nyuma yo kubona iyi sheke iteye kashe, Nzizera yagerageje kwegera ubuyobozi bwa hoteli mu rwego rwo kugira ngo bumvikane abaha ibihumbi 400 Frw bemeranya ko andi azayabaha mu byiciro kugeza tariki 21 Mata 2022,
Nyuma yo kwakira aya mafaranga ubuyobozi bwa hoteli bwaganiriye n’umunyamategeko wabo basanga ari umutego yari abateze kuko iyo sheke irengeje ukwezi iteye kashe ya banki ariko utarayiregera iba itaye agaciro akaba ariyo mpamvu bahisemo kwiyambaza inkiko.















