Wednesday . 4 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 4 March » Santa Kinyera wari wungirije muri Ambasade ya Uganda mu Rwanda yapfuye – read more
  • 4 March » Nyagatare: Barasaba ko igishanga cy’umuceri gitunganywa – read more
  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more

Kigali: Covid19 yatumye abagore bamwe bakora ubucuruzi buciriritse barya igishoro bacuruzaga bisubiza inyuma imibereho

Wednesday 29 September 2021
    Yasomwe na

Mutungirehe Samuel

Bamwe mu bagore bacururiza mu masoko atandukanye i Kigali yashyiriweho abahoze mu bucuruzi butemewe bazwi nk’Abazunguzayi, bavuga ko icyorezo cya COVID19 cyabagizeho ingaruka zitandukanye zirimo kurya ibyo bacuruzaga bikagera no ku gishoro baranguzaga, ubu bamwe bakaba bacuruza ari uko bagujije inshuti zabo abandi bacuruza bike abakiriya bakabura ibyo bakeneye byose.

Uwase Clarisse ni umwe mu bacururiza mu isoko rya Nyagatovu, riherereye mu murenge wa Kimironko mu karere ka Gasabo, avuga ko nubusanzwe nk’abantu bahoze mu buzunguzayi batari afite igishoro gifatika, aho icyorezo cya COVID19 kiziye na cya gishoro gito we yisanga ari cyo kigomba kumutunga muri za Guma mu Rugo zagiye zifatwa mu guhangana n’ubwiyongere bwa coronavirusi mu bantu.

Ati “Ingaruka cya gishoro ncuruza nabuze uko ngicuruza kiragenda ndakirya kirarangira, ahanini bitewe nuko nk’ahantu twajyaga kurangurira hose hari hafunze, nta wemerewe kujya mu ntara ateze imodoka rusange, iyo za Ntunga, Musha n’ahandi, noneho twebwe bihita bihurirana nuko n’ubundi nta gishoro gifatika twari dufite, amafaranga ubwo turayarya turi mu rugo ararangira, ubwo urumva amafaranga udacuruza ngo yunguke hagire n’akandi kaza ahita ashira.”

Mugenzi we Maniraguha Marie Ange, avuga ko ingaruka ya mbere Covid yabanje kumugiraho ari ukurangura ibicuruzwa akisanga agomba kubimena kuko byamuboreyeho muri Guma mu rugo cyangwa igihe bagomba gucuruza ari 50% mu isoko cya gishoro kikagenderamo.

Ati “Njyewe ibyambayeho ndi kubikubwira kuko mbizi nta kubeshya, naranguye avoka zigeraho zibora ndamena.”

Maniraguha amaze kumara igishoro yari afite, avuga ko kugira ngo agaruke gucuruza byamusabye kwitabaza inshuti zimutiza igishoro nanubu ariko cyo akirwana nacyo mu kukishyura.

Ati “Ni kwa kundi uba uziranye n’umuntu wenda hari icyo akurushije, ukagenda ukamubwira uti wangurije ibicuruzwa nkagenda ncuruza nkakwishyura; wacuruza wabona n’ayo 500 ukamwishyura buhoro buhoro ariko nabyo ni imbogamizi kuko niba wari usanzwe urangura imineke kuri 300 we aguhera 400 kandi ntuza kubona uyugira 600 ngo wunguke.

Corona yansize mu bibazo byo kutagira igishoro, ubu ndangura nikopesheje bikarangira ndi gukorera mu gihombo no kumpenda birimo, kuko burya iyo ucuruza utwawe tuba ari utawe ariko njye ntatwo. Ubu byarangoye ku buryo kugeza ubu hari n’igihe mbwirirwa nkanaburara nanze kurya n’igishoro nsigaranye kandi mfite abana nta n’umugabo.”

Bimwe mu bibanza byahozeho abacuruzaga imbuto n’imboga mu isoko rya Nyagatovu nta mucuruzi ubikoreraho, abasigayemo bavuga ko bagenzi babo bahombye barataha.

Ku bacururiza mu isoko rya Kicukiro, ahubatswe isoko ry’abahoze mu buzunguzayi, nabo bavuga ko covid yabagizeho ingaruka ubucuruzi bwabo burahungabana.

Mahoro Jeanne ati “Mbere Corona itari yaza twarakoraga pe bikagenda, ariko noneho aho iziye byasubiye hasi kuko igishoro nari mfite icyo gihe si cyo mfite ubu.

Ikindi, nonese muri ziriya Guma mu Rugo cyangwa igihe hakoraga bake wari kuba utunze abantu bane, batanu, bari mu guro bose barya ari uko wacuruje tuno tuboga ukambwira ko igishoro wari ufite wakigumana, ubu ibihumbi 5 ni byo njyana kurangura mu gihe mbere najyana hari 80 cyangwa 100.”

Nyiramana Rebecca nawe ati “No muri kiriya gihe cya corona igezemo hagati kurangura hano byarahendaga, uwabizanaga yabaga yafashe imodoka yamuhenze avuye mu ntara, wenda nk’abacuruzi 20 imodoka ikaba yaje ari imwe, urumva kugira ngo akurangurire byasabaga kuduhenda nyine nta kundi, niba ibasi y’inyanya mbere yaraguraga ibihumbi 8 icyo gihe yaguraga 12.”

Ku bijyanye n’inkunga y’amafaranga agera ku 150 yigeze guhabwa abacuruzi bakora ubuciriritse mu kuzahura ubucuruzi bwabo, atanzwe n’umuterankunga, bahuriza ko iyo nkunga yaje bari mu ngo kubera Guma mu Rugo bituma bayirya mu rwego rwo kwanga kuburara no kwishyura ubukode bw’inzu.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kimironko, Rwabukumba Umuhoza yabwiye mamaurwagasabo ko kuba inkunga bahawe barayikoresheje barwana ku mibereho bakegera inzego za leta bagashakirwa ubufasha ku kibazo bagaragaza gikeneye ubuvugizi.

Ati “Uko biri kose gusubira mu muhanda ni kimwe kubera ko nubundi basubirayo bafite amafaranga ariko abantu bashobora kuba bafite ikibazo hari uburo butandukanye ku bagize ingaruka kubera covid, hari uburyo butandukanye burimo bubafasha, bagaragaza ikibazo cyabo ku buyobozi hanyuma tukamenya uko tubakorera ubuvugizi cyangwa se tubakoresha muri ubwo buryo dufite kuko turimo turatanga ubufasha bw’amafaranga.

Yakomeje avuga ko muri ubwo buryo burimo no kuba uwahabwa ubufasha bw’amafaranga yayakoresha akazayagarura agahabwa undi gutyo gutyo kugira ngo agere kuri benshi bashoboka.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru