Saturday . 18 July 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 July » Lioner Messi yageze ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cya 2026 – read more
  • 14 July » France na Espagne ziracakirana mu mukino wa 1/2 cy’Igikombe cy’Isi 2026: Mbappé na Yamal bahanganiye itike yerekeza ku mukino wa nyuma – read more
  • 13 July » Lamine Yamal yujuje imyaka 19: Umwana w’igitangaza ukomeje kwandika amateka muri ruhago y’Isi – read more
  • 13 July » BK Pro League Awards 2026: Abakinnyi babaye intyoza bashimiwe ku mugaragaro – read more
  • 9 July » Morocco irashaka kwihimura kuri France mu mukino w’ishiraniro wa 1/4 cy’Igikombe cy’Isi 2026 – read more

Kigali: Muri kaminuza y’ikoranabuhanga yahoze ari KIST hagaragaye umurambo w’umukobwa bikekwa ko yishwe

Monday 9 September 2019
    Yasomwe na

Muri Kaminuza y’u Rwanda Ishami ry’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga (UR-CST) habonetse umurambo w’umukobwa wahigaga witwa Sandrine Imanishimwe w’imyaka 21 y’amavuko ufite ibikomere ku mutwe bikekwa ko yishwe.

Ahagana saa tatu z’ijoro ryo ku Cyumweru tariki ya 8 Nzeri 2019, nibwo umurambo w’uyu mukobwa uvuka mu Karere ka Huye wigaga mu mwaka wa mbere wagaragaye mu nzira abanyeshuri bakunze kunyuramo.

Ikinyamakuru Igihe dukesha iyi nkuru kivuga ko abanyeshuri babiri b’abakobwa aribo ba mbere babanje kubona uyu murambo bahita babimenyesha inzego zitandukanye za Kaminuza.

Umuvugizi wa Kaminuza y’u Rwanda Mike Karangwa, yabwiye ibinyamakuru ko umurambo wahise ujyanwa mu Bitaro bya Kacyiru kugira ngo usuzumwe.
Ati “Ayo makuru yatangajwe n’abanyeshuri bagenzi be bari batashye babona uwo murambo, icyakozwe ni uko bikimara kumenyekana byahise bibwirwa Urwego rw’umutekano rwo muri kaminuza rukorana na RIB na Polisi.”

Yongeyeho ko RIB yahise ijyana uwo murambo ku bitaro bya Kacyiru kugira ngo usuzumwe ndetse hamenyekanye icyamwishe.

Yakomeje avuga ko iperereza ryahise ritangira ndetse hatabwa muri yombi abantu bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rw’uyu mukobwa uretse ko ngo byose bizatangazwa na RIB kuko ariyo iri kubikurikirana.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru