Yanditswe na Mutungirehe Samuel
Kuboneza urubyaro ni uburyo bukoreshwa n’abari mu gihe cyo kubyara bashobora kubasha kugena igihe bifuza kuzabyaramo, nyuma y’igihe runaka bihaye kugira ngo babashe kubyara abo bashoboye kurera bikaba kandi n’uburyo bwo gufasha igihugu kujyanisha ubwiyongere bw’abaturage n’umuvuduko mu iterambere rigera kuri buri muturage.
Si abagabo benshi bashobora gutekereza ko umugore bashakanye ashobora kunanirwa n’uburyo hafi ya bwose bwo kuboneza urubyaro bakumvikana ko umugabo agiye kumufasha kuboneza urubyaro mu buryo bwa burundu (Vasectomy) bugenewe abagabo mu gihe bikomeje kubagaragarira ko babyara abana benshi kandi badafitiye ubushobozi bwo kubabonera ibibatunga na mbere yuko bagana ishuri.
Ku mugabo Hakizimana Alphonse utuye mu Kagali ka Rusheshe mu murenge wa Masaka mu karere ka Kicukiro, mu Mujyi wa Kigali, siko bimeze, yateye intambwe aruhura umugore we Mukakarara Marie Chantal ava mu ngaruka zamuhozaga hasi, zo gukoresha uburyo butandukanye bwo kuboneza urubyaro butahuraga n’imisemburo y’umubiri we, abasha no kurenga abantu bamucaga intege ko yabaye ’Inkone’ atakiri umugabo nkabo, ubu akaba amaze gushishikariza abagabo bagenzi be 18 nabo baboneje urubyaro mu buryo bwa burundu.
Mu kiganiro n’uyu mugabo, yavuze ko yashakanye na Mukakarara mu 2001 batangira kubyara abana ariko batangira no kuboneza urubyaro.
Yagize ati, "Twakoresheje uburyo bw’ibinini ntibwabasha gukorana n’imisemburo y’umubiri wa Madamu, turahindura dukoresha urushinge nabwo ntibyamugwa neza. Tumaze kugira abana 5 nibwo twafashe umwanzuro; ni njye wafashe umwanzuro kuko ahanini narigishijwe nk’Umujyanama w’Ubuzima. Nahawe amahugurwa agendanye no kuboneza urubyaro, badukangurira cyane cyane ko kuboneza urubyaro ku bagabo nta kibazo bitera.
Ubwo naje kuganiriza uyu mudamu, ndamubwira nti aho kugira ngo nzakubure, (kuko yakundaga kugira ikibazo cyo kuva), reka nze nanjye ngufashe noneho nanjye nkwitangire kuko numvise ko uburyo bwo kuboneza mu buryo bwa burundu ku bagabo ntacyo butwaye kandi maze kubisobanukirwa."
Hakizimana akomeza avuga ko umugore we yamwumvise, bagana ku kigo nderabuzima, umugabo baramufasha aboneza urubyaro none ubu yishimira ko nta kibazo kindi arahura nacyo ahubwo umuryango uri mu nyungu nyinshi kuruta uko bari babayeho mbere.
Agira ati, "Kwitwa umugabo ntibyambujije gukomeza kwitwa umugabo, ikindi ni uko numva nta ngaruka naba naragize ahubwo icyo nagize ni ibyiza. Nirinze imfu za hato na hato, cyangwa se kuba umugore wanjye yakuramo inda zikaba zanamuhitana, ikindi nabashije kwiteza imbere.
Nari mfite inzu imwe ubu maze kubaka indi, mbasha no kwigurira ibindi bibanza bitatu, ndihira abana amashuri; noneho ibigendanye n’imibereho y’urugo mu bashakanye mbasha kubikemura kuko nta mbogamizi yo kubyaragura iba indimo."
Uyu mugabo amaze kubona ibyiza agezeho kubera gutera intambwe yo kuboneza urubyaro, yafashe iya mbere abishishikariza na bagenzi be ubu akaba amaze kugera ku bagabo 18 nabo bemeye kuboneza urubyaro mu buryo bwa burundu bo mu Kagari ka Rusheshe.
Umugore we, Mukakarara avuga ko yishimye cyane kubona umugabo we amuha agaciro, akamuruhura isama rya buri gihe ryendaga kumuca umugongo, atakibasha kugira icyo yakorera urugo rwe kuko yahoraga atwite, umwana ku wundi.
Agira ati, "Igihe abana babaga ari indahekana naburaga wa mwanya wo gukaraba ngo njye mu bandi cyangwa se nanjye mbe najya gushakisha imibereho aho gutegereza ko umugabo ari we uzana mu rugo gusa kandi umugore nawe yabishobora."
Bihagazeho mu ntambara y’amagambo y’abaturanyi
Uyu mugore avuga ko abantu bakimenya ko umugabo we yaboneje urubyaro mu buryo bwa burundu urucantege rwari rwose, ikibaye cyose bakacyumva nk’ingaruka z’ibyo umugabo yakoze.
Mukakarara yakomeje agira ati, "Ibyancaga intege ni uko burya iyo wateye intambwe hari abantu bashaka kugusubiza inyuma. Babonaga ba bana tubyara buri mwaka batagihari bagashaka kumenya uko twabigenje, bamaze kubimenya babifataga mu mvugo mbi, ngo buriya umugore yarangije kwiyakira, ngo mu buriri ni nkaho ari abagore babiri baryamye, ngo nubundi umugabo yarikonesheje.
Iyo mvugo nyandagazi nawe ukumva iri kuguca intege mu mutwe ariko gusa wowe n’umugabo wawe mukaba muziranye, ntibigire icyo bibatwara."
Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko gahunda yo kuboneza urubyaro igiye noneho kurushaho gushishikarizwa abaturage mu byiciro byose kandi n’uburyo bwo kuboneza urubyaro bukarushaho kugera kuri benshi bashoboka babukeneye ku buryo intego nshya u Rwanda rwihaye kuva uyu munsi tariki ya 28 Maya 2022 Rwanda Family Planning Commitment 2030 ari uko bizagera mu 2030 Abanyarwanda hejuru ya 60% bazaba bakoresha uburyo buri wese ashaka mu kuboneza urubyaro.
Umunyamabanga wa Leta muri iyi Minisiteri, Dr. Mpunga Tharcisse yagize ati, "Nk’igihugu turifuza ko twava kuri 58% tukagera kuri 64% by’ababoneza urubyaro muri 2030."
Akomeza avuga ko kugira ngo bigerweho icya mbere hari ukongera abakozi bafite ubumenyi n’ubushobozi mu mavuriro no mu gihugu kugira ngo bashobore kwigisha abaturage; hakaba kongera amavuriro atangirwamo izo serivisi, kongera inkunga binyuze mu gufatanya n’abaterankunga kugira ngo haboneke uburyo butandukanye bukoreshwa mu kuboneza urubyaro hakaba no gusuzuma imibare y’aho bigeze no kugaragaza ibyiza byabyo kugira ngo birusheho kwitabirwa.
















