Bamwe mu baturage bo mu murenge wa matimba mu karere ka Nyagatare bavuga ko kuba abagore aribeshi mu nteko badatanga usaruro ungana nuko bangana kuko haracyari bibazo byugarije abagoe byishi ugasanga imyaka ishije abagore bahagariwe mu nteko bakabaye barabicyemuye.
Rwagahigi Emmanuel n’umwe mu baganiriye n’ikimyamakuru Mamaurwagasabo.rw aho avuga ko abagore bacyugarijwe nibibazo asanga abagore batowe bakwiye kuba barabicyemuye kuko bajya mu nteko aribo bahagariye
Rwagahigi yagize ati”iyo ndebye ibibazo abagore bacu bafite usanga byakabaye bicyemurwa nabo batoye ariko mbona ntacyo bakorera kuko burimunsi twumva abagore bicwa kuba abagore badafite imirimo ,uko bahoterwa na bagabo, hakabaye hari ibyemezo bifatwa kubwo kurengera bagore bagenzi babo babatoye ni bimwe mu byo mbona nkaho ntamusaruro ufatika bagore batowe batanga”.
Mukamurenzi Mariya n’umwe mu bagize inteko itora mucyiciro cy’abagore mu gihe cyo gutora badepite, avuga ko hari ibyo asanga bagore baragezeho nubwo kuba abagore bari munteko aribeshi bidatanga umusaruro ungana nkuko bangana
Mariya agira ati”abagore dufite ibazo birimo guhohoterwa nabo twashaka aho umugabo ashaka kugurisha umutungo akagutegeka kungufu kumusinyira wabyanga agatangira kukubuza amahoro akagukubita akanga kugira icyo yongera kugufasha mumirimo nkoguhinga akagenda akangwa inzoga wavuga ugakubitwa wajya no kumurega bakabunga kugeza ubwo akwishe ashaka gusigarana yamitungo nibindi bibazo bihari byishi abagore dufite”.
Mariya akomeza avuaga ko nu bwo hari amategeko, abagore batowe bakajya mu nteko bari bakwiye kureba icyo kibazo naho ubundi kuba abagore bagifite ibazo bingana bityo tubona abo twatoye ntamusuro batanga ungana nuko bangana mu nteko.
Rutayisire Georgette n’umudepite mu nteko shinamategeko umutwe wa badepite akomoka mwishyaka rya PSD nawe numwe mubo abaturage basanga ko yabafasha ubwo yaganiraga Mamaurwagasabo yavuze ko bakora ibishoboka kugirango bubahirize ishingano bahawe n’abaturage.
Yagize ati” birumvikana kuba abaturage badusaba ibisubizo byibibazo bafite kuko nicyo badutorera ariko dukora uko dushoboye kugirango haboneke umuti dutora amategeko aha buri muntu uburenganzira bwe cyane nk’itegeko ryumuryango riha umugore ubusha bungana nubwumugabo kumutungo ari nirihana ihohoterwa ibyo byose ni uburyo bwo kwegera abadutumye tunabatumikira “.
Rutayisire akomeza avuga ko mu buryo bwo kwegera abatura binyuze mu nteko za baturage kugirango humve ibibazo byabo bishakirwe umuti ari naho abantu bamenyera imiryango ifitanye ibibazo kugirango bicyemuke.Ariko haracyari inzira yo kwigisha abaturage kugirango bamenye amategeko n’uburenganzira bwabo dufatanyije n’abaturage bizagerwaho.
Muri iki gihe aharimo kumvikana abashakanye bicana ndetse n’abana bagasambangwa ibyo byose akaba aribimwe mu byugarije imiryango nyarwanda .


















