Yanditswe na Mutungirehe Samuel
Ku Rukiko rw’Ibanze rwa Gasabo hatangiye kumvwa urubanza rw’umusore uzwi nka Iraguha Prudence ukurikiranyweho gutukira mu ruhame umunyamakuru Madamu Scovia Mutesi, nyuma yuko uregwa asabye umunyamakuru kumutumira ku kiganiro undi akanga.
Ni urubanza rufite nomero RP01155/2021/TBGSBON rwari ruteganyije kuburanishwa saa 08h30’ tariki ya 08/02/2022 ariko ruza gusubikwa kuko uwunganira Iraguha Prudence mu mategeko atabonetse mu rukiko.
Umushinjacyaha yabwiye urukiko ko uregwa, ari we Prudence Iraguha, yifashishije urubuga rwa Group whatsApp Mutesi Scovia na Iraguha Prudence bahuriraho yatukiye mu ruhame Mutesi Scovia nyuma yo kwanga kumutumira mu kiganiro kizwi nka #MeetThePress gica kuri Televiziyo FlashTv buri ku cyumweru guhera saa moya z’umugoroba.
Kwanga kumutumira mu kiganiro byari bitewe n’uko Madam Mutesi Scovia atari yamenya neza umusaba kumutumira mu kiganiro, kuko yari amuzi gusa ku mbuga nkoranyambaga bahuriraho. Ibyo ntibyanyuze Iraguha Prudence atangira kwifashisha izo mbuga bahuriraho amubwira amagambo agize icyaha cyo gutukanira mu ruhame, mu buryo bugaragara nko kumwihimuraho.
Icyabanje kugaragara mu rukiko ni uko ababurana bombi batari baziranye amaso ku maso kuko byose byabaye hifashishijwe imbuga nkoranyambaga bahuriraho za Group whatsApp.
Imyifatire y’uregwa mu rukiko yagoye umucamanza
Ubwo isaha yo gutangira iburanisha yageraga, habanje kubura uregwa, inteko iburanisha yenda gusubika iburanisha ry’uwo munsi ni bwo Irahuga yinjiye mu rukiko ubona asa n’ufite byinshi ahugiyemo, agaragara nk’umuntu wakerewe, atera hejuru ukuboko agaragaza ko ahari.
Umucamanza yabajije uregwa impamvu bahoze bamuhamagara ntagaragare undi n’igihunga kinshi yisegura avuga ko atari ahari ariko ahageze.
Igihunga nticyarekeye aho kuko ubwo umushinjacyaha yari amaze gusoma ibyo Mutesi Scovia arega Irahuga Prudence umucamanza yabajije uregwa niba ibyo bavuze abyemera undi atangira guhugira muri tekefone ubona ko hari nk’ibintu ahugiyemo bifite agaciro kurenza ibimuhagaritse mu rukiko.
Umucamanza yabajije Iraguha icyo akora muri telephone gituma adakurikira neza ibiri kubera mu rukiko undi asubiza ko ategereje ko umwunganira mu mategeko agera mu rukiko, bigera aho umucamanza amusabye kuva muri telephone kuko yabonaga adakurikiye ibyo amubwira undi akomeza kwanga agahugira muri telephone.
Umucamanza yagiriye inama Iraguha ko yareba undi muntu mu rukiko wabimufashamo ariko agakurikira undi akomeza kugaragaza ko afite ibyo ahugiyemo muri telephone bitangira guteza ubwumvikane bucye hagati ye n’umucamanza.
Byagezeho umucamanza amusaba gufunga telephone ngo azishyire imbere y’inteko iburanisha ariko uregwa akomeza kwinangira, abisabwa inshuro zirenga eshatu ariko ntiyabikora bigaragara nk’ibigiye guteza ikibazo mu iburanisha.
Byagezeho umucamanza abwira uregwa ko telephone ze niziza gusakuriza mu rukiko atongera kuzihabwa ariko nabwo uregwa akomeza kwinangira, agezeho azishyira ku ntebe yari yicayeho mu rwego rwo kugira ngo azikurikiranire hafi mu gihe uwo bafitanye gahunda yaba amwandikiye.
Byaje kurangira uregwa ababijwe niba ibyo aregwa abyemera, Iraguha Prudene avuga ko atiteguye kugira icyo avuga mu gihe umunyamategeko we ataragera mu rukiko.
Urukiko rwamubajije impamvu atagaragaje imbogamizi ye kuva na kare, avuga ko kubera kudasobanukirwa ibyo mu rukiko byatumye agaragara nabi.
Ubushinjacyaha bwababijwe icyo burenzaho buvuga ko biri mu burenganzira bwe kunganirwa mu gihe uregwa adashoboye kwiburabira.
Ibyo byose byabaga urega, Mutesi Scovia n’umunyamategeko we bicaye mu rukiko bakurikiranye uko iburanisha riri bugende mu gihe ku ruhande rw’uregwa baba bamaze kwitegura.
Umucamanza yabajije urega, Mutesi Scovia icyo yifuza ku kwimura urubanza, avuga ko nta kibazo abifiteho bose basabwa itairki bumva ya hafi bazongera kuburaniraho bemeza itariki ya mbere Werurwe 2022.
Ijisho ry’umunyamakuru ryabonye ko mu gihe ababurana bari bageze hanze y’igipangu cy’urukiko uwunganira Iraguha mu mategeko yageze ku marembo y’urukiko agiye guca ku mukiriya we ariko aramubona, avuga ko nubundi byari byiza ko urubanza rusubikwa kuko hatari yiteguye gutangira iburanisha.
Gutukana mu ruhame ni icyaha gihanishwa igifungo kitari munsi y’iminsi 15 ariko kitarenze amezi 2, ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi ijana (100 000) ariko atarenze ibihumbi Magana abiri (200 000); imirimo y’inyungu rusange mu gihe kitarenze iminsi cumi n’itanu (15) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
Ibaruwa Iraguha Prudence yigeze kwandika asaba Mutesi Scovia imbabazi ku byo yamukoreye bikaba bimugejeje mu rukiko.
















