Yanditswe na Mutungirehe Samuel
Abasore n’inkumi 174 bayoboye abandi mu mahuriro y’urubyiruko rw’Abakorerabushake bo mu turere dutatu tw’Umujyi wa Kigali, bahawe inyigisho zibafasha kurushaho kurengera uburenganzira bwa muntu mu kazi gatandukanye bafashamo inzego za Leta n’abaturage.
Ni inyigisho bahawe na Komisiyo y’Igihugu y’uburenganzira bwa Muntu, NCHR, kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 7 Ukuboza mbere y’uko u Rwanda rwifatanya n’Isi kwizihiza ku nshuro ya 73 Itangazo Mpuzamahanga ryerekeye Uburenganzira bwa Muntu ryasinywe tariki ya 10 Ukuboza mu 1948, (Human Rights Declaration).
Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’uburenganzira bwa muntu, Hon. Mukasine Mari Calire, yabanje gusobanurira urwo rubyiruko ko itangazo mpuzamahanga ryerekeye Uburenganzira bwa Muntu ryaje risanga imirongo migari ishimangira amahame y’uburenganzira bwa muntu atagomba kuvogerwa no guhindurwa biturutse ku bibazo bikomeye cyane byari bimaze kuba ku Isi byahungabanyije ku buryo buteye ubwoba uburenganzira bwa muntu, bihitana abantu n’ibintu, hapfa abarenga miliyoni 50.
Yavuze ko komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu yifuje gukorana n’urubyiruko kugira ngo ruyifashe kumenyekanisha ibikubiye muri iryo tangazo Mpuzamahanga byerekeye uburenganzira bwa muntu no mu mategeko igihugu kigenderaho kugira ngo abantu barusheho kubimenya, kubiharanira no kubyubahiriza.
Yakomeje agira ati “Akazi kanyu gahorano, ni aka buri munsi; ni mwe mubana n’abaturage, mugenda mubagira inama, mubafasha, mugenda mumenya ibibazo bafite. Rero turahamya tudashidikanya yuko kugira n’ubumenyi busembura ubundi bizatuma mugenda mugira amatsiko yo kumenya byinshi munabibwira abandi."
Hon. Mukasine yabwiye itangazamakuru ko kuba urubyiruko ari rwo rwinshi mu baturage b’igihugu, byiyongeraho kuba bafite imbaraga, ubushake n’ubumenyi byarushaho no kubagirira akamaro bongerewe ubumenyi mu kurengera uburenganzira bwa muntu mu byo bakora buri munsi.
Ati “Rero twararebye dusanga buriya ibyo bakora byose ni uburenganzira bwa muntu, ni nko kugira ngo gusa tubigarure mu ishingiro ry’ibyo bakora. Twabonye ari ngombwa yuko tugira umwanya wo kuganira nabo, cyane cyane muri iki gihe twizihiza itangazo mpuzamahanga ry’uburenganzira bwa muntu kugira ngo turibaganirize, bamenye uburenganzira; bya bindi bajya bakora byose bamenye ko ari bwa burenganzira bwa muntu baba barimo bashyigikira, bateza imbere, bagenda nabigisha ariko bakaba babikoraga batazi ko ari byo bakora.
Kandi noneho tukabasaba ko ubwo bamaze kubyumva gukomeza no kugira amatsiko yo kubimenya kurushaho kuko bakoresha ikoranabuhanga.”
Ku ruhande rw’uburyiruko rwahawe izo nyigisho, bavuga ko hari byinshi umuturage ashobora guhutarizwamo nubwo batabikora ariko byabaho mu buryo butandukanye bahura nabo.
Niyigena Belise, ni Umunyamabanga ku rwego rw’akarere ka Kicukiro mu Ihuriro ry’urubyiruko rw’abakorerabushake, yagize ati “Twamenye ko umuntu uwo ari we wese avukana uburenganzira nk’uko tubisanga no mu itegeko nshinga ry’u Rwanda mu ngingo zitandukanye."
Yakomeje agora ati "Hari igihe bibaho ukaba wabwira umuturage uti ‘ambara neza agapfukamunwa’ akaba yagukubita kandi ni uburenganzira bwo kuvuga mu gihe mvuze ibizima, nta burenganzira umuturage afite bwo kunkubita cyangwa se bwo kumbwira nabi; ndumva twasobanukiwe uburenganzira bwacu dufite nk’urubyiruko rw’abakorerabushake.”
Mugenzi we Bugirimfura Pascal wo mu murenge wa Kanombe yavuze ko bagize amahirwe abaturage iyo bababonye bababonamo umuyobozi.
Ati, “Biba byiza rero iyo umuyobozi nibura aba afite amakuru y’ibanze ku bibazo abaturage bakubaza. Ku bijyanye n’imibereho myiza y’abaturage nka mituweli, usanga nk’umuturage agiye ku kagari ariko kuko haba abakozi babiri gusa ashobora gusanga bagiye kuri tere, mu baturage. Ariko iyo ahasanze wa mukorerabushake amusobanurira neza ibisabwa kuri serivisi ashaka noneho akazagaruka yabyujuje agahita abona serivisi akeneye.”
Ku ruhande rwa Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu, Umuyobozi Mukuru muri iyi minisiteri ushinzwe ibikorwa by’Ubukangurambaga no guhuza ibikorwa by’urubyiruko rw’abakorerabushake mu gihugu, yavuze ko ibikorwa urwo rubyiruko rukorera abaturage bisaba ko ubikora abanza kumenya icyo umuturage akeneye.
Ati "Iyo bigenze gutyo kugira ngo tubihuze bisaba kuba dufite n’aya mahame y’uburenganzira bwa muntu. Kugira ngo rero dukorane n’umuturage neza ni uko tuba twumva neza ese mu bijyanye n’uburenganzira bwa muntu turimo turamufasha, ese ntiturimo kumuhutaza, ese twamutwara gute mu buryo bujyanye no kumwubaha nk’ikiremwa muntu bijyanye n’amahame arengera uburenganzira bwa muntu."
Urubyiruko rw’abakorerabushake ni urwego rufasha Inzego z’imitegekere y’ibihugu gukangurira abaturage gahunda za Leta no kubahiriza amabwiriza atandukanye afatwa; mu byo bakora birimo no kwita ku mibereho y’abaturage babubakira amacumbi, ubukangurambaga ku kwirinda icyorezo cya COVID-19, bafasha mu kugenzura uko amabwiriza abaturage bayashyira mu bikorwa n’ibindi.
Insanganyamatsiko y’uyu mwaka mu kwizihiza Itangazo ry’Uburenganzira bwa muntu igira iti “Kureshya, kugabanya ubusumbane no guteza imbere uburenganzira bwa muntu.”


















