Thursday . 16 July 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 July » Lioner Messi yageze ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cya 2026 – read more
  • 14 July » France na Espagne ziracakirana mu mukino wa 1/2 cy’Igikombe cy’Isi 2026: Mbappé na Yamal bahanganiye itike yerekeza ku mukino wa nyuma – read more
  • 13 July » Lamine Yamal yujuje imyaka 19: Umwana w’igitangaza ukomeje kwandika amateka muri ruhago y’Isi – read more
  • 13 July » BK Pro League Awards 2026: Abakinnyi babaye intyoza bashimiwe ku mugaragaro – read more
  • 9 July » Morocco irashaka kwihimura kuri France mu mukino w’ishiraniro wa 1/4 cy’Igikombe cy’Isi 2026 – read more

Kinshasa: Isuku yo kwitegura Papa Fransisco yatonze Abakongomani

Wednesday 18 January 2023
    Yasomwe na

Mu mpera z’uku kwezi nibwo Umushumba Mukuru wa Kiliziya Gatulika azasura Congo Kinshasa, gusa imbaraga ziri gushyirwa mu myiteguro yo kumwakirira ahasa neza ziri gusiga abacurizi bamwe barira ayo kwarika.

Abacuruzi mu masoko amwe n’amwe yo mu Murwa mukuru Kinshasa bagaragaje uburakari nyuma yo gusenyerwa aho bacururizaga hasanzwe ari akajagari kabaye nk’icwende.

Uyu mubyeyi ntiyiyumvisha uko Papa Francis aje kubabuza uburenganzira ku buzima bari bibereyemo

Abategetsi i Kinshasa bavuga ko bari gusukura imihanda ngo izabe icyeye mu gihe uwo mushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi akaba n’Umwami wa Vatican azaba ahageze.

Bamwe mu bacururiza ku mihanda binubiye ko polisi yakoresheje imbaraga z’umurengera ndetse n’ibimodoka bisenya mu kwirukana aba bacuruzi.

Bavuga kandi ko bamwe muri bo bahatakarije ibicuruzwa byabo.

BBC yanditse ko imihanda iri ‘gutunganywa’ irimo Boulevard Lumumba, umuhanda mugari uva ku kibuga cy’indege, uzaberaho ibirori byo guha ikaze Nyirubutungane Papa Francisco i Kinshasa.

Byasabye abategetsi kwitwaza abarinzi kabuhariwe mu gukanga abacuruzi banze kuva mu mwanda

Ariko abacururiza ku mihanda barakajwe n’uko barimo kuvanwa ku ruhande rwayo n’ahandi hose mu murwa mukuru w’abaturage bagera kuri miliyoni 17.

Ubuzima bw’imiryango myinshi hano bucungira ku bucuruzi buciriritse bw’ibiribwa n’amafunguro atetse burimo ubukorerwa ku mihanda mu nzu ntoya ndetse n’abatembereza ibicuruzwa babyikoreye.

Umuvugizi w’igipolisi yavuze ko barimo gukora ibi bikorwa ku mabwiriza y’abakuriye umujyi wa Kinshasa, nk’uko ibiro ntaramakuru Reuters bibivuga.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru