Yanditswe na Habimana Chadadi
Abacuruzi bo mu isoko rya Nyakarambi mu karere ka Kirehe barataka ubujura bubugarije bukorwa n’abana bitwa ’Marine’.
Iyo ukigera mu isoko rya Nyakarambi ku munsi isoko, kuwa kabiri no kuwa kane, uhasanga abana benshi b’inzererezi bazwi nk’abamarine bazengereje abacuruzi babiba ku manywa y’ihangu.
Umwe mu bacururiza muri iri soko witwa Uwiragiye Jeannette yabwiye Mama u Rwagasabo ko hari igihe Marine zamwibye umuzigo wari ufite agaciro ka 220,000frw.
Ati: "Hari kuwa kabiri ubwo isoko ryari ryaremye ubwo marine zaraje ari ebyiri zinyiba uwo muzigo tugerageje gutabaza biranga birangira umuzigo ubuze burundu."
Yakomeje avuga ko babigejeje ku buyobozi bw’isoko ariko ntibwagira icyo bubafasha birangirira aho.
Undi mucuruzi witwa Imanizabayo Jean Bosco yadutangarije ko umuyobozi w’isoko nawe icyo kibazo akizi ariko ntacyo yagikozeho.
Ati: "Iki kibazo cya za Marine kirazwi neza ahubwo abayobozi ntacyo babikoraho".
Ikibazo cy’aba bana b’inzererezi babarirwa muri 80 gikomeje guhangayikisha aba bacuruzi ndetse kikiyongera no kubindi bibazo byugarije abacuruzi muri iri soko.
Ikindi kibazo gihangayikishije abakorera muri iri soko ni imyubakire yaryo bigaragara ko idatuma bakora ubucuruzi neza ndetse bakavuga ko n’abanyamahanga barirema binubira kuba ridatunganye.
Mu minsi ishize umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, Bruno Rangira yatangaje ko isoko rya Nyakarambi riri ku murongo w’ibanze w’ibikorwaremezo ku bufatanye n’abikorera ndetse ko ikibazo cy’abamarine nacyo kizakemurwa.
Abacuruzi bo muri iri soko basabye ko bashyirirwaho ababacungira umutekano ku buryo bacuruza bafite umutekano ku buryo babasha no kwishyura umusoro neza, bakanubakirwa isoko rigezweho.





















