Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Ku nshuro ya mbere abana b’u Rwanda bagiye guhatana mu gishinwa

Tuesday 23 May 2023
    Yasomwe na

Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude

Ishuri rya Wisdom Schools riherereye mu karere ka Musanze rigiye guhatana n’ibigo bikomeye mu marushanwa y’ururimi rw’Igishinwa.

Biteganijwe ko amajonjora y’ibanze azaba tariki ya 28 Gicurasi 2023 mu mujyi wa Kigali.

Kuva ishuri rya Wisdom Schools ryatangira kwigisha igishinwa muri 2019, rigiye kwitabira amarushanwa yateguwe ku rwego rw’Igihugu azaba arimo amashuri atandukanye arimo ibindi bigo bikomeye nka Green Hills Academy, Akagera International school n’andi mashuri atandukanye y’igisha Igishinwa mu Rwanda.

Ngirimana Alphonse, ni umwarimu wigisha Igishinwa muri Wisdom Schools avuga ko imyaka itatu bamaze bategura abana mu rurimi rw’Igishinwa bafite icyizere cyo kuzaseruka neza.

Aragira ati: "Benshi batinya ururimi rw’Igishinwa ngo rurakomera ariko nta kidasanzwe, ni ururimi nk’izindi zose, ubu rero twateguye abana batandatu bazerekeza i Kigali guhagararira ikigo, hanyuma bazakuramo umwana umwe kuri buri kigo cyitabiriye noneho ajye guhatana n’abandi ku rwego rw’Igihugu."

Uyu mwarimu akomeza avuga ko bfititiye icyizere 100% cyo kuzabasha kwitwara neza muri aya marushanwa bazaba bahanganyemo n’andi mashuri akomeye.

Niyibizi Patrick nawe ni umwarimu wigisha ururimi rw’Igishinwa muri iri shuri, ahamya ko umwana iyo yize igishinwa abasha kwirwanaho muri iyi si.

Aragira ati: "Ururimi rw’Igishinwa sinavuga ko ruzwi na benshi, kuba rero abana bacu bamaze imyaka itatu biga igishinwa, ubu bagiye kugaragaza icyo bashoboye ndetse bizaduha amanota natwe abarezi, dukomeje kubategura kandi twizeye ko umwana wacu azaza mu bana ba mbere ku rwego rw’Igihugu."

Umuyobozi wa Wisdom Schools, Nduwayesu Elie, avuga ko aya marushanwa batumiwemo ku rwego rw’Igihugu bizeye ko bazatsinda, ndetse ashimira politike nziza y’u Rwanda ifasha abana kumenya indimi zose.

Aragira ati: "Igishinwa nirwo rurimi rwa mbere ruvugwa na benshi ku Isi, kuba baramenye ko hano muri Wisdom Schools dufite porogarame y’igishinwa bidutera ishema kandi turiteguye, kuko tumaze imyaka itanu tucyigisha, ubu rero ni umwanya mwiza wo kugira ngo abantu bamenye ko Igishinwa hano.

Ururimo rw’Igishinwa haba mu bucuruzi rurakoreshwa n’ahandi hose hatandukanye."

Mu majonjora y’ibanze yakozwe n’ishuri rya Wisdom Schools yahuje amashami yose y’iri shuri ari mu gihugu hose, ku ikubitiro batandatu bazajya i Kigali tariki ya 28 Gicurasi 2023 mu cyiciro cyo gushakamo umwana umwe uzahagararira ikigo bamenyekanye.

Abahatanye ni ana:
ARAKAZA Leo victory
INEZA Lana
IGIRANEZA SOLACE
IZERE ELYSEE
AGASARO Patient
INEZA GROLIA
.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru