Umugiraneza Alice
Bamwe mu baturage batujwe mu mudugudu w’icyitegererezo (Model village) wo mu murenge wa kinigi mu karere ka Musanze, baravuga ko bahisemo gusubiza amatungo ku masambu yabo nyuma y’uko aho basanze aho batujwe nta bwatsi buhari.
Babitangaje ubwo bari mu gikorwa cyo gutera ubwatsi bw’amatungo, cyokozwe kuri uyu wa Kane tariki ya 14 Ukwakira 2021 n’ikigo gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi RAB, bafatanyije n’akarere ka Musanze.
Abaturage bahamirije mamaurwagasabo.rw ko bamwe muri bagenzi babo batangiye gukura inka zabo muri uyu mudugudu bitewe no kuba barasanze nta bwatsi buhagije birimo kugira ingaruka ku matungo yabo cyane cyane inka zikenera ubwatsi bwinshi bityo bakomeza gusaba haterwa ubwatsi bwinshi.
Rukundo Silas ni umwe mu bafashamyumvire mu mushinga wa RDDP, ugamije kongera umukamo w’amata, avuga ko inka ziri mu mudugudu w’ikitegererezo ari nyinshi ariko ubwatsi bukaba buke cyane.
Agira ati"Iki gikorwa cyo gutera ubwatsi cyari gikenewe, ahubwo ubu bwatsi ni buke, kubera ko ubundi inka twazizanye ahangaha, tuzizana tuvuye kuri ziriya hoteli twari duturanye ariko nanone ukurikije uburyo inka dufite hano ari nyinshi ubwatsi twasanze ari buke."
Akomeza avuga ko hari abanze kuzizana abandi nabo bakaba barongeye kuzisubiza ku ivuko ariko nanone akavuga ko itangira ry’ikintu icyo ari cyo cyose rivuna.
Ati"Bazikuyemo rwose; hari n’abanze kuzizana burundu ndetse n’abandi bagiye bemera kuzana inka zabo hano ugasanga bongeye kuzikura mu biraro."
Munyabihogo Celestin nawe ni umworozi muri uyu mudugudu wa Nyejoro avuga ko bamwe batwaye inka zabo bitewe no kubura ubwatsi kandi kuri we arabona ko hari icyizere ko ubwatsi bugiye kuzaboneka.
Ati "Nta bwatsi koko buhari, bamwe bazitwaye kubwo kubura ubwatsi ariko nanone izindi zinarimo hari abasigayemo kandi turanashima iki gikorwa cyo gutera ubwatsi kuko tugiye kubona ubwatsi buhagije inka ndetse nabazikuyemo bazagaruka."
Umuyobozi wa RAB station ya Musanze Dushimimana Jean De dieu wari witabiriye iki gikorwa cyo gutera ubwatsi yavuze ko buri mwaka bagomba kujya bongera imirima iteyeho ubwatsi bwiza bw’amatungo.
Yijeje aborozi bose bo mirenge yose igize aka karere ko bagiye kuzegerezwa ubwatsi.
Yakomeje agira ati "Iyi gahunda yo gutera ubwatsi ni gahunda isanzwe, uyu munsi twayitangirije mu murenge wa Kinigi mu karere ka Musanze ariko turifuza ko byazagera mu mirenge yose kugira ngo aborozi babone ubwatsi buhagije ndetse ndakomeza gusaba abaturage bagomba kuzabwitaho."
Ku kijyanye no kuba abaturage bakura inka zabo mu mudugudu bakajya kuzororera ku masambu bimutsemo, uyu muyobozi avuga ko gukuramo inka no kubura ubwatsi ntaho bihuriye ahubwo ashimangira ko ikibazo cyari gihari ari uko nta koperative bari barashyizeho.
Ati "Oya, ntaho bihuriye kuba bakuramo inka zabo bakajya kuzororera ahandi; ikibazo cyari gihari ni uko nta koperative bari bafite bahuriramo. Kuba rero igiyeho bizatuma bahura baganire, bizatuma ubwatsi babasha kubugabura neza ku buryo inka zitazongera kugira ikibazo cy’ubwatsi."
Ahagomba guterwa ubwatsi muri aka Karere ka Musanze harangana na Hekitari (85ha) mu rwego rwo gukomeza kubona iburyo by’amatungo bihagije kandi bihoraho.

















