Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Kuri Kiliziya ya Mibilizi hamaze kuboneka imibiri irenga 1100

Friday 5 May 2023
    Yasomwe na

Yanditswe na Ntakirutimana Alfred

Mu Murenge wa Gashonga w’Akarere ka Rusizi hakomeje gushakishwa imibiri bikekwa ko ari iy’Abatutsi bishwe muri Jenoside, muri Mata 1994 kugira ngo bashyingurwe mu cyubahiro, hakaba hamaze kuboneka imibiri 1100.

Iki gikorwa cyatangiye tariki 23 Werurwe, 2023, ku wa Kane tariki 27 Mata 2023 cyari kigikomeje.

Ni imibiri yabonetse mu isambu ya Paruwasi ya Mibirizi kandi gushakisha biracyakomeje; iyi mibiri yose birakekwa ko ari iyabishwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Nzabonimpa Jean chrisostome, umwe mu basaza barokeye aha i Mibirizi, yabwiwe ikinyamakuru Mama urwagasabo ko anejejwe no kuba nibura agiye gushyingura mu cyubahiro bamwe mubo mu muryango we nyuma yo kumara imyaka 29 atazi aho bajugunywe.

Ati: "Kuba tubonye aba bantu binduhuye umutima, nibura ngiye kubashyingura nduhuke; haracyari benshi hano tutazi aho baguye gusa turacyakomeje gushakisha".

Abiciwe kuri iyi kiliziya bishwe urw’agashinyaguro cyane kuko bimwe mu bimenyetso byagaragaye hari abo wasangaga barishwe baziritse amaguru.

Niyomuhoza marie Clarisse, umwe mu bacitse ku icumu batuye aha Mibirizi yagize ati:

"Reba nk’uyu bamwishe bamuziritse amaguru n’amabako, dore hafi abantu 36 tubonye none bose babishe babaziritse, twarabajije batubwira ko impamvu ari uko batashakaga ko babarwanya".

Muri iki gikorwa cyo gushaka iyi mibiri cyari kitabiriwe n’abayobozi b’akarere ka Rusizi ndetse na bamwe mu bashinzwe umutekano, kimwe na bamwe mu barokokeye aha batuye mu mujyi wa Kigali.

Mu nama yabahuje n’abandi baturage hanzuwe ko igikorwa cyo gukomeza gushakisha indi mibiri kizakomeza mu cyumwe gitaha.

Mu rwibutso rwa Mibirizi hasanzwe hashyinguyemo imibiri 13,082 yavanywe mu bice bitandukanye, ahiciwe Abatutsi muri Mata, 1994.

Hari amakuru yatanzwe agaragaza ahandi bakeka hashobora kuboneka imibiri myinshi ari nayo mpamvu gushakisha bikomeje.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru