Impuguke mu kurwanya Malariya zo mu bihugu bitandukanye bigize Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC) harimo na DRC, zimaze iminsi mu nama zanzuye ko muri ako karere hatangira kubakwa amavuriro yihariye atanga serivisi zo kuvura indwara ya malariya ku mipaka.
Ibi byagarutsweho mu nama yasoje ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Ugushyingo 2021 mu Mujyi wa Kigali.
Ni inama yari ihuje abayobozi ba gahunda yo kurwanya malariya muri ibyo bihugu ndetse n’abafatanyabikorwa babo.
Dr Mbituyumuremyi Aimable, Umuyobozi w’ishami rishinzwe kurwanya malariya mu Kigo cy’Ubuzima (RBC), asobanura ko iyi nama yaganiraga kuri serivisi z’ingenzi abakozi n’ibikoresho bizashyirwa muri ayo mavuriro azajya atanga serivisi ku bantu bambukiranya imipaka mu karere kose k’ibiyaga bigari.
Avuga ko ari umushinga umaze imyaka uganirwaho, aho ibihugu byo mu muryango w’Afurika y’Iburasirazuba na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo babona hakenewe imbaraga mu kurwanya Malariya.
Yongeraho ko ingamba zo gushyiraho gahunda ihamye yorohereza ibihugu uko ari ibirindwi yemejwe umwaka ushize, ubu akaba aribwo itangiye gushyirwa mu bikorwa mu bihugu bitandukanye harimo n’u Rwanda.
Dr Mbituyumuremyi agaragaza ko hari ingamba z’ingenzi zikubiye mu myaka 5 zirimo kugabanya malariya mu karere.
Ati “Harimo uburyo abaturage babona serivisi zo ku barinda zikwiriye, aho ibihugu bikora uko bishoboye mu kurinda abaturage babyo bikoresha ingamba z’inzitiramibu, gutera imiti imbere mu nzu ariko hakazamo no kuvura abanduye”.
Ashimangira ko harimo no guhanahana amakuru hagamijwe kureba ni he malariya igiye kwiyongera kugira ngo hashyirwemo ingamba zihariye.
Ati “Hari aho tubona abaturage bambukiranya imipaka hari serivisi zimwe na zimwe batabonaga kubera ko akenshi bahora bagenda ugasanga ingamba zisanzwe ziriho zitabafashaga, ayo mavuriro azubakwa azafasha gutanga izo ngamba zihariye muri ibyo byiciro by’abaturage batabonaga ingamba zikwiriye”.















