Friday . 10 July 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 9 July » Morocco irashaka kwihimura kuri France mu mukino w’ishiraniro wa 1/4 cy’Igikombe cy’Isi 2026 – read more
  • 6 July » Spain na Portugal ziracakirana i Saa 21:00 mu mukino ukomeye uzakugena ikipe ikomeza muri 1/4 cy’Igikombe cy’Isi – read more
  • 6 July » Neymar yasezeye gukinira ikipe ya Brazil – read more
  • 24 June » Musanze: JADF yatangaje ko amafaranga y’ingengo y’imari yikubye gatatu muri uyu mwaka – read more
  • 23 June » Ishyaka ryacu rishyize imbere imibereho myiza y’Abaturage, Senateri Dr Frank Habineza – read more

Kuri uyu wa Gatatu biramenyekana niba Rusesabagina yarikuye mu rubanza cyangwa yarisubiyeho

Tuesday 23 March 2021
    Yasomwe na

Mutungirehe Samuel

Mu iburanisha mu mizi riheruka, Paul Rusesabagina yagize gutya abwira urukiko ko abona uburenganzira bwe butari kubahirizwa uko bikwiye umuburanyi yerura ko ku bw’ibyo atazongera kwitabira urubanza rwe.

Ni ibintu urukiko rwafashe nk’ikifuzo cy’uburana cyane ko amategeko abimwemerera ariko bidakuraho ko urukiko cyangwa urubanza ruhagarara.

Rusesabagina ashobora guhitamo kutongera kugaruka imbere y’urukiko ariko akaba yaha uburenganzira abamwunganira, bakajya bitaba urukiko bakamuburanira kuzageza igihe iburanisha rirangiriye.

Ashobora no gutungurana akagaruka, akavuga ko abamwunganira bamugiriye inama akabona ikiza cyo kwitabira urubanza wenda yabishaka ntagire icyo avuga, ijambo akariharira abamwunganira mu mategeko.

Ingingo ya 106, iteganya ko kwihana umucamanza bikorwa mu nyandiko igihe cyose urubanza rutaracibwa.

Uwihannye Umucamanza mu iburanisha agomba kwandikira Perezida w’Urukiko inyandiko isobanura impamvu z’ubwihane mu gihe kitarenze umunsi umwe ukurikira uwo iburanisha ryabereyemo ubwihane.

Iyo icyo gihe kirenze ataratanga iyo nyandiko, bifatwa nk’aho nta bwihane bwabaye, urubanza rugasubukurwa.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru